Umuco

Gitega:Inkongi y’umuriro yadutse muri Gereza ya Gitega birakekwa ko yahitanye abanyururu n’abandi barakomereka

Imfungwa ziganjemo aba Ofisiye (Officiers) bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Gitega mu Burundi, mu ijoro ryakeye ku wa 07 Ukuboza 2022 birakekwa ko bahiriye muri Gereza yafashwe n’inkongi y’umuriro, kugeza na n’ubu bikaba bitaramenyekana imvano y’icyo kibazo, kuko kugeza ubu nta tangazo ryari ryashyirwa ahagaragara na Guverinoma y’icyo gihugu mu gihe twandikaga iyi nkuru.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 06 rishyira ku wa 07 Ukuboza 2022, aho abaturage baturiye iyo Gereza Nkuru ya Gitega, babonye umwotsi n’inkongi y’umuriro itumbagira mu kirere, kugeza ubu abantu bamaze guhitanwa n’iyo nkongi y’umuriro ntibaramenyekana, gusa bivugwa ko muri iyo gereza aho iyo nkongi yatangiriye bivugwa ko ari imfungwa za politiki harimo n’abari abasirikari bakuru (Officiers) gusa ngo igice cyarimo abagore ni cyo cyabashije kurokoka.

Amakuru dukesha bamwe mu baturage bari baturiye iyo gereza bavuga ko bitumvikana ukuntu abacunga gereza badashobora kubona inkongi ingana ityo ntibareke ngo imfungwa zisohoke, dore ko nta muntu n’umwe udatinya gupfa, abo baturage bahamya ko imfungwa zitabonye uko zisohoka ko bakize amagara yabo, mu gihe inkongi y’umuriro yadukaga muri iyo gereza.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu, bavuze ko iyo nkongi y’umuriro yabaye saa kumi z’igitondo (4hoo du matin) ayo makuru avuga ko imihanda yose kuva icyo gihe yarimo abasirikari n’aba polisi, dore ko nta musivile wari wemerewe kugana aho kuri gereza usibye abaturage bayituriye, uwabaga yaciye ku icumu ntabwo yari yemerewe kugira icyo avuga.

Imiryango itabara imbabare (Coix-Rouge) n’abaganga bemerewe kugoboka no kuvura abantu babashije gucika muri gereza, baravurwa ariko icyo bemeranywaho ni uko abantu benshi bahasize ubuzima abandi barakomereka, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga, kuko abenshi ngo baturutse mu Intara ya Murambya.

Indi nkongi y’umuriro, yigeze kwaduka kandi mu kwezi kwa munani (Août) yangiza zimwe mu nyubako ariko ntawahasize ubuzima. Tubibutse ko umwe mu basivile wagerageje gufata amashusho na we bahise bamutambikana na we yaburiwe irengero.

Kugeza ubu ntabwo umubare wabahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro yadutse muri gereza ya Gitega uramenyekana cyangwa se abakomeretse.

Ubwanditsi

 

To Top