Uburezi

Gitagata: Kutagira irerero, imbogamizi kutabona uburezi bw’abana b’inshuke

Ubuyobozi bw’ikigo ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, kigororerwamo abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi, buravuga ko bufite icyuho cyo kuba ntarerero ry’abana bato ririmo bityo bugahura n’ingaruka zo kuba iyo hari abagore cyangwa abakobwa bari kugororerwamo bafite abana, usanga bigorana kugira ngo babashe gukurikirana amasomo banafite abana.

Kuba nta rerero ry’abana bato riba mu kigo cy’ingororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, ni kimwe mu mbogamizi ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko buri guhura nazo, kuva mu mwaka wa 2019 aho hatangiye kujya hazanwamo abakobwa n’abagore bagaragaye mu myitwarire mibi, dore ko hari abazaba bafite abana abandi bakahazanwa batwite bakahabyarira, bityo rero gukurikirana amasomo bafite abana bikagorana, nk’uko umuhuzabikorwa w’iki kigo Bahame Hasani abigarukaho, asaba ko hashyirwamo irerero.

Ati“ikibazo gihari ni uko usanga bamwe mu bana b’abakobwa bazanwa hano haba harimo abafite abana, abandi bakaza batwite bikaba ngombwa ko bahabyarira, abaje bashyirwa mu mashuri bakiga ariko nkuwufite umwana biragorana kwiga ahetse umwana, biba bisaba ko abo bana bashyirwa mu marerero kugira ngo na bo batangire bahabwe uburezi bwibanze, ariko ayo marerero ntayo dufite, ari byo twifuza ko na yo hakwiye kurebwa uko twayahabwa, kuko kuba adahari bidindiza umwana”.

Mu gisubizo gitangwa Bwana Mufuruke Fred uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco ku rwego rw’Igihugu NRS n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Ingabire Assoumpta ni uko ikindi cyiciro kizajyanwa muri iki kigo hagati y’ukwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu 2022, kizasanga irerero ryaramaze kuboneka kuko ubusanzwe amashuri arahari, ayo marerero yashyirwamo ariko ikibazo gihari kugeza ubu ni ukubona abayakoreramo.

Imibare dukesha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, igaragaza ko byibura buri mwaka abagera ku 3 500 banyura mu bigo by’igororamuco, kugeza ubu mu Rwanda hakaba hari ibigo bitatu ari byo icya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, icya Nyamagabe n’icya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, aho ababijyanwamo ari bakuru bigishwa imyuga na ho abana bari munsi y’imyaka 18 bagashyirwa mu mashuri asanzwe, bamara kugororwa bagasubizwa mu miryango ikaba ari nayo ikomeza kubakurikirana mu mashuri.

Eric Habimana

To Top