Ubuzima

Gisagara: Abagize ihuriro ry’abize imbonezamirire bagabiye Inka Abana bari munsi y’imyaka 5 

Abagize ihuriro ry’abize imbonezamirire mu Rwanda (Nutrition Professionals), bageneye
inkunga abana babiri b’abakobwa bari munsi y’imyaka 5, basizwe na mujyenzi wabo uherutse
kubavamo bitunguranye nk’umwe mu bari barigize, witabye Imana taliki ya 25/11/2020, mu
rwego rwo kubarinda imirire mibi n’igwingira.

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Buhoro, mu kagali ka Duwani, mu murenge wa
Kibilizi, mu karere ka Gisagara, mu rwego rwo ku girango batazagira ikibazo cy’igwingira nka
kimwe mu gikorwa umubyeyi wabo yari ashinzwe ku rwanya abikorera abandi.

Iki gikorwa bagikoreye abana asize kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/01/2021, igikorwa
cyanahuriranye n’umunsi mu kuru w’ubunani, nyuma y’aho mugenzi wabo witwa Mukundente
Esther, wari ushinzwe imbonezamirire ku cyigonderabuzima cya Gahanga mu karere ka
Cyicukiro ari naho yari atuye uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Abagize ihuriro ry’abize imbonezamirire mu Rwanda, bavuga ko mu byo Mukundente yari
ashinzwe harimo kwita ku bana, gukumira igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 ndetse no
ku rwanya imirire mibi. Bavuga ko ariho bahera bumva ko cyaba ari igisebo kubona abana
yabasigiye byumwihariko nabo bari muri icyo kigero, babagwingiranye bakarwara indwara
z’imirire mibi kandi aribyo bashinzwe gukumira ndetse na mugenzi wabo mbere yo kwitaba
Imana ari byo yari ashinzwe. Bityo ko ariho bahereye bafata umwanzuro wo gukora ibyo
bashoboye byose bakabitaho.

Umuyobozi mukuru w’ ihuriro ry’abize imbonezamirire mu Rwanda (Nutrition Professionals),
Nathan Nyakayiru, avuga ko nk’abagize iri huriro kandi bazi neza akamaro k’ibikomoka ku
matungo birimo amata cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ariyo mpamvu mu
bufasha bahisemo kugenera aba bana harimo kubaha inka ariko inakamwa kugira ngo ijye
ibakamirwe inabahe amata agifite umwimerere ibunganire mu buryo bwihuse bakure neza.

Nathan yagize Ati” turashaka gukomeza kuba hafi y’aba bana, ntabwo twasimbura nyina, ariko nibura
tuzagerageza kubaba hafi ku buryo batazagira agahinda yaba Papa w’abana ubwe n’abana
ubwabo, turashaka gukomeza kubaba hafi, ku buryo ibyo bacyeneye by’ibanze bishobora
kubunganira twarabyisezeranyije ko tuzabikora.”

Habiyambere Francois, umwe mu baturanyi babo, avuga ko bifuza ko bazasaba ubuyobozi
bw’umudugudu wabo bukabashyiraho irondo ry’umwuga ryihariye, mu rwego rwo
kubungabunga inka bahawe mu rwego rwo kuyirinda abajura.

Ati” Hari uburyo twumva twashaka ubuyobozi bw’umudugudu, tukababwira bagashaka uburyo
bapanga irondo hafi yayo, bakajya bayijyenzura ejo hatazagira abayiba”. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Duwane, Uwanyirigira Solange, avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa ngo dore ko bari bafite n’umuhigo ku rwego rw’akarere wo guha inka buri muryango, bityo ko mu mihigo hari ikiyongereyeho. Akomeza avuga ko nabo
bazakomeza kwita kuri aba bana, bita kuri uyu muryango wa nyakwigendera, bakabashyira muri
gahunda zigenerwa abana.

Ati”Biratunejeje cyane. Ikindi tuzakomeza kwita kuri aba bana dufasha uyu muryango, kuko ni abana bakiri batoya, umuntu arangaye yashiduka bajyiye mu mirire mibi. Hari gahunda
zigenerwa abana bato bari munsi y’imyaka itanu bafata amata, amafu y’ibikoma n’ibindi, byose
bizabageraho nk’abana b’imfubyi.”

Uwanyirigira kandi, yasabye imiryango ibasigaranye kujya ihora ibagaragariza urukundo ku gira
ngo batigunga. Umugabo wa Nyakwigendera Renzaho Felix, avuga ko yishimiye cyane inka bahawe kuko
izabafasha mu iterambere no mu mirire cyane ko na nyakwigendera yari ashinzwe ibijyanye no
kwita ku bana n’imirire yabo mu karere ka Kicukiro bari batuye.

Inkuru ya UWONKUNDA Delphine

To Top