Ubuzima

Gicumbi:Ubukarabiro bugezweho bwagabanya ubwandu bwa Covid-19

Eric Habimana

Abagana ahahurirwa n’abantu benshi mu Karere ka Gicumbi, barasaba ko bakubakirwa ubukarabiro bugezweho budasaba ko buri wese akoraho  mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura no  gukwirakwiza icyorezo cya covid-19, ni icyifuzo Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko nabo batekereza gukora nubwo nta gihe bizakorerwa bahurizaho.

Iyo uzengurutse hirya no hino mu Karere ka Gicumbi ahahurirwa n’abantu benshi nko ku mavuriro, ku isoko, ahategerwa imodoka n’ahandi, usanga hubatswe ubukarabiro  mu rwego rwo kunoza isuku yifuzwa muri ibi bihe bya covid-19.

Ni byo burahari ndetse burakoreshwa aho buri wese afungura robine, agakaraba akoresheje amazi meza n’isabune. Uku gusimburana hakoreshwa intoki kuri robine n’ibyo biteye ipungenge bamwe muri aba, bavuga ko bishobora kuba nyirabayazana  mu gukwirakwiza icyorezo cya covid -19, ku bwabo ngo bafashwa bakubakirwa ubukarabiro bugezweho budasaba guhura kw’intoki na robine.

Bati “umuntu wese ugiye gukaraba afata kuri robine afungura kugira ngo akarabe, iyo undi nawe aje afata hahandi hafashwe na mugenzi we yaba mu gufunga cyangwa gufungura, tubona rero na byo nta bwirinzi burimo kuko yakozeho arwaye yakanduza undi, ikiza rero ni uko batwubakira ubukarabiro bukoresha amashanyarazi kugira ngo twirinde kurushaho”.

Ni impungenge Dr. Bangamwabo Jean Bosco ushinzwe kwita ku barwayi ba covid-19 mu  bitaro bya Byumba ahamya ko izi mpungenge bafite zifite ishingiro.

Uwase Elysee umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gicumbi avuga ko bajya kubaka ubukarabiro bwifashishwa ubu, byari byatewe n’uko ku isoko ubugezweho nta bwari buhari, ariko ko bafatanyije n’izindi nzego byakorerwa ubuvugizi ubuhari bugasimbuzwa mu kurinda abaturage ibyago bishobora gushamikiraho.

Gukaraba intoki n’amazi meza, kenshi kandi neza ni bumwe mu buryo bwagaragajwe nk’ubwafasha  mu kurwanya icyorezo cya covid -19, kuba  iki cyorezo kandi gishobora kwandurira byihuse ku gukorakora ku bikoresho bitandukanye, ni byashingirwaho mu gufasha abaturage gukoresha ubukarabiro bugezweho, uretse icyorezo cya covid-19 ,UNICEF kandi igaragaza ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune birinda indwara zikomoka ku mwanda ku kigero cya 50%.

 

 

 

 

To Top