Bamwe mu bagana Ikigo Nderabuzima cya Bwisige mu Karere ka Gicumbi, barasaba ubuyobozi kubakiza umuforomo Kabagambe Amos ukubita akanacunaguza abaje gushaka serivisi kuri icyo kigo nderabuzima, ku buryo hari n’abatangiye kujya gushakira serivisi ahandi, mu rwego rwo kwirinda gukubitwa.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Bwisige bwo butifuza kugira byinshi butangaza kuri ibyo, kuko hagikorwa iperereza.
Kabagambe Amos ushyirwa mu majwi n’abagana ikigo nderabuzima cya Bwisige kubwo kubakubita no kubatuka, amaze imyaka umunani muri iki Kigo akaba akora muri serivisi zirimo no gusuzuma abarwayi, ni uburambe abarwayi n’abarwaza bavuga ko ntacyo bubamariye, kuko ngo aho guhabwa serivisi inoze bakubitwa bakanajujubywa n’uwo muforomo.
Ati“ nkanjye uherukayo kurwazayo umusaza yatumye abantu ngo bamfate banjyane ankubite, baranjyana ni uko nakerereje ibiryo, yaramfashe agiye kunkubita ndamubwira ngo ntankubite, kuko kuva navuka sindakubitwa, ariko yaranshundaguye ashaka kunkubita”.
Undi nawe ati “njye nagiye kwisuzumisha ntwite hanyuma aba ari we ujya kunsuzuma, arangije arambwira ngo nimfunge umunwa kuko siwe wanteye iyo nda nikoreye, njye mbona amashuri yize bashobora kuba baribagiwe kumwigisha ikinyabupfura, hari n’abandi benshi bakubwira ko iyo uvuyeyo atagukubise uba uri umurame”.
Kabagambe ushinjwa n’abamugana kubaha serivisi mbi arabihakana, akabisanisha n’uyu mugani ugira uti “ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore kiriya gicebe cyayo”.
Ku ruhande rw’Uwimana Marie Vestine umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bwisige abajijwe iby’iki kibazo, atangaza ko ari mu iperereza rye mu baturage.
Naho Dr.Uwizeyimana Marcel uyobora ibitaro bikuru bya Byumba avuga ko icyo kibazo atari akizi, cyakora bagiye kubikurikirana.
Mujawamaliya Elizabeth umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na we ngo icyo kibazo n’igishya mu matwi ye, gusa avuga ko bagiye kubikurikirana, kandi ko imyitwarire nk’iyo hari ibihano biyiteganyirijwe.
Bitewe na serivisi mbi bahabwa n’uwo muforomo Kabagambe Amos, avuga ko abagana Ikigo Nderabuzima cya Bwisige bavuga ko hatagize igikorwa ngo akosore imyitwarire ye cyangwa se ahimurwe, hari umubare w’abajyaga kwivurizayo bajya ahandi ndetse ko hari abahitamo kwivuza magendu, ku bwo gutinya ingaruka baterwa n’imikorere nk’iyo.
Eric Habimana