Ubukungu

Gicumbi:Barataka ubukene batewe no kutishyurwa imitungo yabo

Abatuye  Umurenge wa  Bwisige mu Karere  ka  Gicumbi, baravuga  ko  imyaka 3  ishize  bari mu bukene  n’inzara  batewe no  kubarirwa  amafaranga  y’ibyabo  byangijwe, ahanyujijwe umuyoboro w’amazi, bikozwe n’umushinga  wa   Ecoiba   ariko  ntibayahabwe.

 Nkuriyingoma Jean utuye mu Mudugudu  wo  Kuwindenge mu Kagari ka Gihuke mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, ni umwe mu batarahawe amafaranga y’ingurane, ku mitungo yabo avuga ko   ingaruka  zo kutishyurwa   ingurane  ikwiye  zirimo n’ubukene bumaze kwibasira umuryango we, bimwe mu byo atishyuwe harimo imitungo  yangijwe  kimwe   n’ubutaka bwatwawe n’umushinga wa Ecoiba ukubakamo ibigega by’amazi ahandi bagacishamo imiyoboro igaburira utundi duce.

Ati “imyaka ibaye itatu twangirijwe imitungo yanyujijwemo ibikorwaremezo, ariko nta kintu turabona kandi aho byanyuze niho twakuraga amahaho yo gutunga imiryango yacu”.

Mungaruriye Syprien na we atuye mu Mudugudu wo Kumunini, avuga ko bari barabariwe amafaranga babwirwa ko bitazarenza mu kwa mbere kwa 2021 batarishyurwa none ngo ikizere gitangiye kuyoyoka.

Nteziryayo Anastase Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko icyo kibazo bakizi n’ubwo hari abamaze kwishyurwa, akavuga ko abo batarihyurwa, bazayahabwa mu ngengo y’imari izatangirana n’ukwezi kwa 7.

Abaturage bose babariwe bagomba kwishyurwa ni 35 kugeza ubu abishyuwe ni 19, 6, bujuje ibisabwa barategereje mu gihe  13 ngo ibyangombwa byabo bituzuye. Kugeza ubu, amafaranga Akarere ka Gicumbi kagomba kwishyura ni miliyoni 3,607,306. Ni ugutinda  gukomeza  kumvikana hirya  no hino   kubikorwa bifite  inyungu rusange, binyuzwa  mu mitungo  y’abaturage, mu gihe  itegeko  riteganya ko umuturage  agomba  kwishyurwa  bitarenze  iminsi 120 .

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko hari abishyuwe abasigaye bazishyurwa mu ngengo y’imari, igiye gutangirana n’ukwezi  kwa karindwi.

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top