Ubukungu

Gicumbi:Bantegeye arasaba ubufasha bwo kurera umwana yasigiwe

Bantegegeye Consolatte utuye mu Mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Nyiravugiza mu Murenge wa Manyagiro ho mu Karere ka Gicumbi, arasaba ubuyobozi kumufasha akabona ibitunga umwana umuntu yasize iwe ntihamenyekane inkomoko ye.

Bantegeye afite imyaka 48. Abarizwa mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko ku wa 20 Ugushyingo  2018 umuntu yaje gufunguza iwe mu rugo afite abana batatu akamufungurira, yarangiza akamubwira ko atabona uko atwara ibyo yahawe nk’ubufasha n’abana batatu, bityo ko ari busige umwe akagaruka kumutwara, guhera ubwo ngo yaragiye ntiyagaruka.

Bantegeye yihutira kubimenyesha inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Cyumba, maze akabwirwa ko bagiye kubikurikirana, ariko kugeza magingo aya nta bufasha buhoraho ahabwa bwo kwiyambaza  mu kwita kuri uyu mwana, birimo kumutunga  no   kujya  mu ishuri.

Ati “umuntu yaje iwanjye afunguza nkuko n’abandi bose baza, naramufashije ndamufungurira, ariko nyuma yo kumufungurira yataye umwe mu bana be iwanjye arigendera, kugeza magingo aya ninjye urimo kumurera kandi nanjye nta bushobozi buhagije mfite, ubuyobozi nta kintu burimo kumfasha, yaba gushakisha uwamusize cyangwa se kumfasha kumurera, n’ubwo bari bampaye kugeza ubu nta bwo nkibona”.

Gashema Innocent uyobora Umurenge wa Manyagiro yemera ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakizi, gusa ngo hari amakuru bafite ko byaba ari ibibazo by’imiryango n’ubwo ngo atari cyo bashingiraho, badafasha uwo muryango, ahubwo ngo hari icyabakomye mu nkokora.

Ati “tumuha ubufasha mu bijyanye na ‘‘social protection’’, amakuru mfite ni uko uwo mwana uwahamutaye byaba ari ibibazo byo mu muryango, kuko ngo hashobora kuba hari amasano bafitanye hagati y’uwamutaye n’uwo bamutereye, gusa s’icyo cyatuma tutamufasha, ahubwo byakomwe mu nkokora na Covid-19, ariko turaza gukomeza kubikurikirana”.

Uwo mwana w’umukobwa ngo bamusize afite imyaka ibiri bagereranyije, kuko batazi neza igihe yavukiye, kuri ubu akaba afite imyaka 5 bagendeye ku gihe bahereyeho muri ryo gereranya.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Manyagiro buvuga ko icyo kibazo bukizi, kandi hari icyo uwo muryango wafashijwe, nubwo bitagikorwa uko bikwiye, bitewe n’icyorezo cya  covid-19.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

To Top