Ibidukikije

Gicumbi:Abaturage batangira amakuru ku gihe bari mu kaga

Eric Habimana

Abatuye mu Karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abarembetsi bakanabashyiraho iterabwoba igihe babatangiye amakuru, ni ikibazo abatuye aka Karere bavuga ko inzego zitandukanye z’Akarere ka Gicumbi zitagira icyo zikoraho, kandi nyamara ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga dore ko batazi uburyo amakuru baba batanze mu nzego z’umutekano agera kuri abo barembetsi.

Urugero ni umuturage witwa Ndayambaje Charles utuye mu Mudugudu wa Bushinga mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, watabaje inzego zitandukanye nyuma yo guterwa n’abatunda ikiyobyabwenge cya Kanyanga bazwi ku izina ry’abarembetsi ariko ntagire icyo afashwa.

Uwo Ndayambaje Charles avuga ko ku itariki 19 z’ukwezi kwa Munani 2020 abarembetsi bamuteye iwe mu rugo bagakuraho inzugi n’amadirishya, agahuruza abaturage bakamutabara n’inzego z’umutekano, zikahagera bagafatamo umwe witwa Nzamurambaho mu gihe abandi bacitse.

Ati ‘‘nahamagaye Commanda Station Manyagiro, mpamagara Commanda Station Bungwe, nohereza n’ubutumwa kuri RIB-BURERA-GICUMBI, barambwira ngo bagiye kubikurikirana ndategereza ndaheba”.

Ndayambaje avuga ko baje kumusenyera biturutse ku makuru yatanze y’uko bakora uburembetsi nyamara bahora bashishikarizwa gutangira amakuru ku gihe akaba agiye kubizira.

Ati “njyewe rwose ndatabaza inzego z’umutekano kunshungira umutekano, kuko merewe nabi. Nta mutekano mfite na gato hamwe n’umuryango wanjye. Hari abantu batunda ibiyobyabwenge (Kanyanga) inaha, rero nk’uko bahora badushishikariza gutangira amakuru ku gihe narabikoze ariko binkozeho kuko nabatanze, aho gufatwa ngo bahanwe ahubwo mbona batwaye umwe, kuko ari we wabashije gufatwa ariko hadateye kabiri mbona baramurekuye, noneho aza yigamba ko bazanyica. None ubu mfite ubwoba n’impungenge z’ubuzima bwanjye”.

Amwe mu mazina y’abo barembetsi harimo uwitwa Kanyundo utuye mu Mudugudu wa Sangano Akagari ka Remera mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, undi akitwa Nzamurambaho wo mu Karere ka Burera utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Rwambogo, Gusa, ngo yatunguwe no kubona hadaciye kabiri uwari wafashwe inzego z’umutekano zikamutwara ari we Nzamurambaho wo mu Karere ka Burera, agarutse yigamba ko noneho bazamwica bamushinja kubatanga mu nzego z’umutekano, akibaza uburyo byabagezeho bikamuyobera.

Majyambere Jean Pierre Umukuru w’Umudugudu wa Bushinga yemeza ko Ndayambaje yatewe koko, kandi bakoze raporo ku zindi nzego zibakuriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro Gashema Innocent, na we ahamya ko uyu muturage yakorewe ubuvugizi ariko hategerejwe icyo inzego zibishinzwe zizakora.

Ni mu gihe Dr. Murangira Thierry umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, avuga ko kugeza ubu ikibazo cya Ndayambaje kiri mu bugenzacyaha.

Tumubajije uburyo umutekano wa Ndayambaje urinzwe cyane ko ari cyo kibazo avuga kimuhangayikishije cyane kugeza ubu, Dr. Murangira Thierry yadusubije ko ibyo ari iby’ubugenzacyaha.

Haba Ndayambaje n’abaturanyi be batifuje ko amazina yabo atangazwa bibaza uburyo bashishikarizwa gutangira amakuru ku gihe, ku cyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu, ariko babikora bakabiryozwa n’abo bayatangiye, bakibaza ukuntu biba byabagezeho bikabayobera, ibyo bavuga ko bishobora gutuma batakariza ikizere zimwe mu nzego z’umutekano, bakeka ko ari zo zibatanga, kandi ngo bakabona nta kindi cyaba kibyihishe inyuma kitari ruswa itangwa, hagati y’izo nzego n’abatunda ibiyobyabwenge.

Ndayambaje Charles afite umugore n’abana 6 babarizwa mu cyiciro cya 2 cy’ubudehe, avuga ko kugeza ubu abo bantu bakora uburembetsi, bamaze kumutera inshuro 3 ntacyo ubuyobozi bubikoraho.

 

 

 

 

 

 

 

To Top