Ubuzima

Gicumbi:Abaganga barasaba kurenganurwa nyuma yo kwirukanwa bavuga ko binyuranije n’amategeko

Abaganga bakoraga mu Kigo Nderabuzima cya Gisiza giherereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, barasaba inzego bireba kubafasha bakarenganurwa ,nyuma yo kwirukanwa igihe kitageze, ndetse bakagenda batanishyuwe amezi agera kuri 6, yarasigaye bemererwa n’itegeko.

Munyawera Felicien, Tuyisabe Jean Claude na Habiyaremye Joseph ni Bamwe mu bakozi bagizweho ingaruka no gusezererwa igihe kitageze, aba bakaba bari basanzwe bakora mu kigo nderabuzima cya Gisiza, mu karere ka Gicumbi, bavuga ko batiyumvisha impamvu zo kwirukanwa shishitabona, mu gihe amasezerano yabo atarangiye ,ndetse ni byo bemererwa ntibabihabwe ,ibyo babona nk’akarengane basaba gufashwa gusohokamo.

Aho bagira bati “iyo umaze guha umukozi akazi nawe agira ibyo ategura, nko gufata inguzanyo, kwiga, kurihira abana amashuri, kubaka n’ibindi, rero twebwe mu kwirukanwa kwacu nta kintu na kimwe cyashingiweho twirukanwa kandi hari amezi twari twarakoze tutigeze duhembwa, rero rwose nibadufashe baduhembe byibuze nayo twari twarakoreye”.

Ubwo twageraga mu Kigo Nderabuzima cya Gisiza twifuje kumva ibyashingiweho mu kwirukana aba bakozi ndetse niba hari uburyo bwo gucyemura inzitizi zishobora gushamikiraho ,Mukamukiza Angelique umuyobozi w’iki kigo yabanje gusa naho ahuze.

Ati “ njyewe nkeka ko ibyo  Atari njye ufite icyo kubivugaho kano kanya, wenda mwazagaruka ikindi gihe”.

Ku bwamahirwe yaje kuduha umwanya turaganira tumubaza inyandiko zigaragaza ibyashingiweho birukana aba kozi, atwereka amabaruwa yagiye yandikira abo bakozi abasaba gushaka ibyangombwa kugira ngo bemererwe kuguma mu kazi, muri izi nyandiko harimo amabwiriza ngo ya minisiteri y’ubuzima afite ibyo asaba umukozi kuba yujuje birimo amashuri y’akaminuza, icyakora ntiyabashije kutwereka ibaruwa yavuye muri Minisiteri y’ubuzima ibasaba kwirukana abo bakozi cyane ko uko ari batatu bari bamazemo igihe kiri hejuru y’imyaka itanu.

Urugero batanga ni nk’umukozi ukora muri serivisi yo kuringaniza urubyaro ibizwi nka Family Planning mu ndimi z’amahanga ari we Mukankusi Ranguida, Musabyimana Jacky ukora muri serivisi y’abatanga imiti ya virus itera Sida ari yo  ARV, Mukandutiye Rosine ukora muri serivisi yo gukingira, na Turikumategeko Theogene ukora mu isuzumiro, Kugeza ubu umubare w’amafaranga aba baganga bishyuza Ikigo Nderabuzima uko ari batatu ni miliyoni 1.55.000.700.

Karanganwa Jean Bosco umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Gicumbi  we amakosa yose ayagereka ku Kigo Nderabuzima cyemeye gukoresha abakozi batujuje ibisabwa. Gusa Karanganwa akongeraho ko yakoze inyandikomvugo yo kutumvikana hagati y’umukozi n’umukoresha ibitanga uburenganzira bwo kugana inkiko.

Mu gihe umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza avuga ko yirukanye abo bakozi kubera impamvu zo kutuzuza ibyangombwa bisabwa na Minisiteri y’ubuzima, hari amakuru avuga ko yaba yarabirukanye akishyiriraho abadafite aho bahuriye n’umwuga ,ibyo abirukanywe bafata nk’icyene wabo ndetse no gutonesha dore ko birukanwe barize ubuvuzi hagashyirwaho abatarabyize.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

 

To Top