Ubukungu

Gicumbi: Tabaro Jean Claude aratabaza nyuma yo kwamburwa n’umurenge

Tabaro Jean Claude  utuye  mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo ,mu Karere ka Gicumbi, arashinja   Umurenge wa Rukomo  kumwambura  amafaranga  y’ubukode  bw’inzu  bw’amezi 7,nyuma  yo gusabwa  gucumbikira  umuturage  utari ufite   aho  kuba,  none  bikaba  bikomeje kumukururira  ubukene, Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buti nta masezerano twagiranye   ko    tuzamwishyura.

Intandaro  y’umwuka  mubi   uvugwa   hagati    ya  Tabaro Jean Claude  n’Umurenge  wa  Rukomo, ni   umuturage  ubuyobozi  bwacumbikishirije   mu nzu   ye, nyuma   y’aho   atagiraga aho aba  kuko  yavuye   muri Uganda agasanga amasambu y’iwabo  yose  yaragurishijwe, ariko  amezi abaye  7   umurenge  ntacyo   ukora   ngo   yishyurwe   amafaranga y’ubukode.

Ati “ bansabye ko nabaha inzu yo gukodesha kugira ngo babashe kubona aho bacumbikira umuturage wari uturutse muri Uganda ageze inaha, asanga ahahoze amasambu y’iwabo haragurishijwe, ariko kugeza ubu amezi abaye 7 nta faranga  bampa kandi iyo nzu niyo yari intunze, kuko narayikodeshaga nkabona ayo gutunga abana”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi butungwa agatoki ko kwambura uwo muturage bwo bubyamaganira kure aho Muhayimana Pierre Celestin ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rukomo, ahakana   kwambura  Tabaro dore  ko ngo nta n’amasezerano yo  kumwishyura  ubukode  bafitanye, ahubwo  ngo    cyari   igikorwa  cy’ubugiraneza.

Ati “ntabwo twigeze tugirana amasezerano ko tuzajya tumwishyura iriya nzu, ahubwo yayitanze nk’igikorwa cy’ubugiraneza yarakoreye umuntu utagiraho kuba”.

Nubwo   ubuyobozi  bumwitakana, Tabaro avuga  ko  amezi  7  aberewemo    ari menshi,  ku buryo  ngo  atagishoboye kwihanganira  gucumbikira  uwo  muturage, mu gihe  yakareberewe   n‘ubuyobozi, dore  ko  iyo  nzu   ari yo  yarisanzwe  igira   icyo  imwinjiriza.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top