Eric Habimana
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko kutamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere hari bamwe bigiraho ingaruka zo gutwita, Gusa hari n’abatinya kujya kugisha inama bafite ubwoba ko amakuru yabo yajya hanze.
Ubuzima bw’imyororokere ni imwe muri gahunda ababyeyi, inzego z’ubuzima, iza Leta n’iz’a bikorera zishishikarizwa kwigisha urubyiruko, mu rwego rwo kugira ngo umwana akure azi ubuzima bwe neza n’uburyo yakwirinda ibishuko. binyuze mu ku mugaragariza ingaruka za byo, Cyakora bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko nta makuru ahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere. Bavuga ko batari bazi ko hari uburyo abaganga babafasha, mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bagakeka ko batwise.
Bati“Hari igihe uba ufite nk’umuhungu mukundana, kubera ko uba utaragize amahirwe yo kuganirizwa ngo umenye ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. ukumva ko kubera mukundana icyo akubwiye cyose ugomba kucyemera kugira ngo atakwanga, iyo muryamanye rero ntabwo twari tuzi ko hari uburyo abaganga bagufasha ubaye uketse ko wasamye cyangwa se wanduye, habaho n’igihe uba wumva ko uramutse ugize uwo ubigisha ho inama yahita ashyira amabanga yawe hanze, ugahita mo guceceka nyine ukazirengera ingaruka”.
Ni mu gihe Mujawamaliya Elizabeth, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ari ishingano z’inzego z’ubuyobozi gutanga amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, aho asaba urubyiruko kujya bajya kwa muganga guhabwa inama, dore ko hari n’icyumba cyabo kihariye bigishirizwamo.
Uretse ikibazo cyo kutamenya amakuru ku myororokere, hari n’ikibazo cyo kuba ababyeyi bataratinyuka ngo berure baganirize abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.