Ubuzima

Gicumbi :Kudahabwa Shisha Kibondo imbogamizi y’abana bato

Ababyeyi bo mu Karere ka Gicunbi bagenerwa Shisha kibondo n’ubundi bufasha bugamije kuzamura imibereho y’abana babarizwa mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, baranenga ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, kuko bamwe bahabwa, abandi bakaburizwamo, bityo bikagira ingaruka ku mibereho y’abana babo.

Abo babyeyi bavuga ko bamara igihe kirekire badahabwa ifu ya shisha kibondo, n’amafaranga atangwa mu gihembwe ntibayabone kugera ubwo amezi 24 iyi gahunda igenewe ashira ,bagatangazwa ni uko hari bagenzi babo badacikanwa, hakibazwa igishingirwaho kikabayobera.

Bati“ nk’ubu njye maze igihe ntayo mbona kandi abandi turi kumwe bo bambwira ko bayamara n’ifu ya shisha kibondo bayifashe, none se ko baba bayiduhaye nk’ubufasha kugira ngo abana bacu bakure neza, kuki ihabwa bamwe abandi bagasigara”.

Uwase Elysé umukozi w’Akarere ka Gicumbi ukuriye ishami ry’ubuzima, avuga ko hari ibibazo bikunze gukoma mu nkokora iyi gahunda, bityo inkunga ntizigere kubo zigenewe kare, gusa akizeza abo babyeyi ko bigiye gukurikiranywa bigakemuka.

Ati “twagiye duhura n’imbogamizi nyinshi zagiye zidukoma mu nkokora harimo na sesiteme ndetse n’ababyeyi batitabira ku gihe, gusa byose tugiye kubikurikirana”.

Nubwo uwo muyobozi avuga ibyo, Gahunda ya Shisha kibondo ku bagore batwite n’abonsa hamwe n’abana bafite hagati y’amezi 6 kugeza 24 bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe, ihuje ibibazo n’izindi gahunda zagiye zishyirwaho ariko ntizitange umusaruro uko byifuzwa, zirimo gutanga amata mu bana bagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi.

Hiyongeraho gahunda y’inkongoro y’umwana mu mashuri y’inshuke no mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, gahunda y’igikoni cy’umudugudu no kwigisha uko bategura indyo yuzuye, gahunda yo gutanga intungamubiri nyunganirabiribwa nka Vitamin A, ubutare, Zinc, na Ongera-intungamubiri , Gahunda y’akarima k’igikoni karimo imboga zinyuranye kuri buri rugo, n’izindi.

Abagenerwabikorwa bakaba bahabwa amafaranga angana na 7 500 bya buri kwezi ariko bakayahabwa mu gihembwe, bakabona amafaranga ibihumbi 22.500.

Mu Karere ka Gicumbi hagaragayemo abana  661 bari  mu ibara ry’umuhondo, naho 46 bari mu mutuku, ku bana bose 51.476 bapimwe ku gasambi mu kwezi kwa 5 k’uyu mwaka wa 2021, ku ijanisha rya 1.37% kuri abo bana bose bapimwe.

 

Eric Habimana

 

 

 

To Top