Uburezi

Gicumbi: Ku kigo cy’amashuri cya Cyamuganga abana biga bicaye hasi

Abanyeshyuri n’ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri cya Cyamuganga giherereye mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Gicumbi, barasaba inzego bireba kubafasha hakaboneka intebe kuko abana biga bicaye hasi, abandi bakicara ku ntebe z’imbaho, ibigira ingaruka ku myigire yabo.

Ni  ikigo gifite amashuri abanza kuva  mu wa mbere kugera mu wa gatanu, hakiyongeraho n’amashuri y’inshuke, Ababyeyi baharerera ndetse n’abana bahiga bavuga ko bigoye gutanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uburyo bicaramo, dore ko bamwe mu bana biga bicaye hasi, abandi bakicara ku mbaho.

Bati “ubushake bwo kwiga no gutsinda turabufite, ariko se ni gute wakiga wicaye hasi bikaguha umusaruro, ikigo cyacu nta ntebe zihagije dufite, twicara hasi, turasaba ko ababishinzwe badushakira intebe”.

Karengera Emmanuel Umuyobozi w’ikigo cya Cyamuganga avuga ko ari ikibazo bahora bagaragariza Umurenge, ukabizeza ko kigiye gukemurwa ariko ntihagire igikorwa.

Asubiza kuri iki kibazo, Beningoma Oscar uyobora Umurenge wa Mukarange yirinze gutangaza igihe intebe zizabonekera, gusa avuga ko iki kibazo barimo kukigaho.

Icyo Kigo cya Cyamuganga gifite abanyeshuri 461 kikagira ibyumba 15 ariko ibikoreshwa bikaba 7 gusa.

 

Eric Habimana

 

To Top