Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aravuga ko nk’ubuyobozi batareberera ikibazo cy’abana basenyewe ibyumba, hagakurwamo inzugi n’amadirishya mu rwunge rw’amashuri rwa Byumba EAR, birigutuma biga ari 70 mu ishuri rimwe, ni nyuma yo kutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi na rwiyemezamirimo ku buziranenge bw’ibikoresho byakoreshejwe.
Ukigera ku ishuri rya Byumba EAR , ushobora kugira ngo hari ubujura bwahabaye kuko usanga hari ibyumba birangaye kubwo kutagira inzugi n’amadirishya .Ni ibyumba ubusanzwe abana bigiragamo, gusa kuri ubu abanyeshuri bimuriwe mu bindi byumba, ibyatumye hagaragara ubucucike ,dore ko icyumba kimwe kiri kubarizwamo abana 70.
Ibi bivuze ko intebe imwe hicarwaho byibuze n’abana 3. Nubwo ari ubucucike bugaragarira ijisho, Muyishimire Scolastique umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi ahakana iby’uku kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, asaba intera ya metero 1 hagati y’umuntu n’undi ,kuko avuga ko ibyumba bihagije .
Ati “ibyumba by’amashuri abana barimo kwigiramo birahagije, nta kibazo gihari nubwo hari ibyashenwe, rero nta bucucike buhari kuko amabwiriza yose turayubahiriza”.
Ni imvugo atemerenywaho na bamwe mu barezi biri shuri , bavuga ko hatagize igikorwa ngo bishakirwe umuti, imyigire n’imyigishirize yakomwa mu nkokora n’iyo migirire.
Bati “ ubu se wowe icyo utabona ni ki koko, niba ishuri rimwe ririmo kwigirwamo abana mirongo irindwi ibyo ubwabyo si ikibazo, ayo abana bigiragamo yarasenwe ngo hari ibitujuje ubuziranenge,rero hakwiye kuira igikorwa kuko no kwirinda Covid_19 biragoye pe”.
Rwiyemezamirimo Murayi Jean Claude utungwa agatoki n’ubuyobozi kukutubahiriza ibikubiye mu masezerano, aho ashinjwa gukoresha ibikoresho ngo bitujuje ubuziranenge, yemera ko yahawe isoko koko, ndetse ngo Akarere kakomeje kumusura umunsi ku munsi ari nako asabwa gukosora ibitanoze, Kuri ubu ariko Murayi avuga ko isenywa ry’ibi byumba nawe byamutunguye ,nyuma yo kwemererwa ko byigirwamo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Abajijwe igikurikiraho ngo abana badakomeza kwiga muri ubu buryo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi J.M.V yavuze ko hagiye kurebwa uko ibi byumba byakongera gukoreshwa mu gihe cya vuba.
Ku kijyanye ni uko uku gusenya ibyumba kurakomereza no bindi bigo by’amashuri 119 byo mu Karere ka Gicumbi, Guverineri Gatabazi JMV avuga ko byose bigamije kubaka ibiramba.
Kugeza ubu, amafaranga Rwiyemezamirimo agaragaza ko Akarere ka Gicumbi kagomba kumwishyura nkuko bikubiye mu masezerano bagiranye, ni miliyoni 96,328,120 y’amafaranga y’u Rwanda.