Amakuru

Gicumbi: Ibigo nderabuzima birinubira amafaranga bakatwa na RSSB

Bamwe  mu bayobozi b’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Gicumbi baravuga  ko  barambiwe    gukatwa  amafaranga atangwa kuri serivisi  zihabwa  abarwayi  bikozwe   n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi  RSSB,bongeraho ko  batahwemye   kubigaragaza  ariko  ntibikosorwe, ubuyobozi   bw’Akarere ka Gicumbi bwo buravuga ko bugiye gukora ubuvugizi bw’izo mpande   zombi.

Aya   mafaranga  binubira  gukatwa    arimo  ayo imiti, gusuzuma  abarwayi, n’izindi  serivisi   nkenerwa  mu buzima  bwa buri  munsi  ku bigo nderabuzima . Abo  bayobozi   bavuga  ko baha   fagitire umukozi uhagarariye   RSSB  kuri santere de  Sante, akazisuzuma    hanyuma  zimwe  ntizemerwe  kubera amakosa arimo  imyandikire  y‘amazina   nabi  biba  by’arakozwe  n’ubundi n’ikigo cy’igihugu  cy’ubwishingizi RSSB mu gushyira  abakiriya babo   muri  ‘‘system’’ ngo  bagatungurwa no kuryozwa  amakosa  batagizemo  uruhare.

Bati “aho bigeze ubu turarambiwe kuko turarenganwa,dukatwa amafaranga tutagizemo uruhare mu mafagitire yayo amakosa akorwa n’abakozi ba Rssb, natwe tukabyandika uko twabihawe habonekamo amakosa bikitirirwa twebwe, tugakatwa amafaranga, twaratakambye ngo bihinduke ariko kugeza ubu ntagikorwa”.

Mu nshuro zose twagerageje gushaka RSSB  ngo  igire  icyo itangaza   kuri iki kibazo, buri wese  yagiye  acyihunza,ku nshuro ya mbere twagerageje kuvugisha Kasanyu Epimaque ukuriye RSSB ishami rya Gicumbi maze atubwira ko atari we ushinzwe gutanga amakuru ahubwo aduha numero z’uwo twavugisha bireba witwa Ethira. Avuga ko nta kintu yabitangazaho.

Uwera Marie Claire ari we bari batubwiye ko ari we ushinzwe gutangaza amakuru y’iki kigo  na we yadusabye kumwandikira email kugira ngo duhabwe amakuru, nyuma yo kuyimwandikira ntiyieze agira icyo atangaza.

Icyakora n’ubwo uku kwandika email bwari bwo buryo bwa nyuma bwo kubonamo amakuru na bwo ntitwayabonye kuko iyo email yanditswe ku itariki 11 Gashyantare kugeza  ubu  ntagisubozo duhabwa.

Ndayambaje Felix umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga   ko  nk’akarere  bagiye  guhuza   impande   zombi hashakwe  umwanzuro  kuri icyo kibazo, cyakora  Meya  Ndayambaje   arakomeza  agira  inama  ibigo nderabuzima  mu rwego  rwo kwirinda  ibihombo bya hato   na hato .

Nta mibare  y’amafaranga  yakaswe   muri  ubu  buryo  igaragazwa  n’ibi bigo nderabuzima ,gusa  ngo  agiye   atandukanye  bitewe  n’ikigo  nderabuzima  na  serivisi  zahawe   abarwayi  babagana ku buryo  bifuza ko  Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi  RSSB cyajya  cyirengera  ibihombo  bitera  aho  kubyegeka  kubigo  nderabuzima biba bitagize uruhare  mu   makosa  yabaye.

 

Eric Habimana

 

To Top