Abaturage bo mu Kagari ka Kibali mu Murenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi , nyuma yaho amatiyo yabahaga amazi atobokeye mu myaka 5 ishize, bakizezwa gusanirwa kugeza aho icyizere cyo kuyabona cyaraje amasinde.
Nibura urugendo rw’amasaha abiri kumusore wihuta nirwo abatuye mu Kagari ka Kabugaya I Nyakabungo bakora bajya kuvoma amazi mu gishanga, ibyo bikorwa mu gihe hari robine n’ibigega bibegereye ariko bitagira amazi, kubera ko amatiyo agemuramo amazi yamenetse.
Abo baturage bavuga ko batahwemye kugaragariza ababishinzwe icyo kibazo bakizezwa gusanirwa amatiyo ariko imyaka 5 ishize igisubizo kidahinduka kandi kidafite icyo kibafasha mu gusohoka muri icyo kibazo.
Bati “batwijeje amazi ndetse baranayazana, ariko ahageze twabashije kuvoma igihe kitanageze ku kwezi kuko amatiyo azana amazi yahise atoboka, turabivuga bagahora batubwira ko bazaza kuyasimbuza tukongera tukavoma, ariko hashize imyaka itanu ku buryo ubu twamaze no kurambirwa”.
Ni ibintu kandi binashimangirwa na Ntirivamunda J.Claude Umukuru w’Umudugudu wa Kabuga avuga ko kutagira amazi ari ikibazo gikomeje kubabera inzitizi cyane muri ibi bihe bya Covid-19, bisaba isuku y’intoki nka bumwe mu bwirinzi.
Kabazayire Lucie, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Gicumbi, avuga ko icyo kibazo ari bwo akicyumva, nyuma yo gushaka amakuru ahagije kuri cyo yadutangarije ko agiye kugikurikirana bitarenze icyumweru kimwe abo baturage bakabona amazi.
Ayo matiyo yatobotse bigatuma abaturage batabona amazi yahaga amazi abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Akagari ka Nyakabungo, harimo imidugudu ya Kabuga, Gacyamo n’agace gato ka Bukamba ho muri Ngondore.
Ibyo bivuzwe mu gihe Akarere ka Gicumbi kamaze kwegereza amazi meza abaturage bagera kuri 79.2%, aho bakoze imiyoboro mishya y’amazi 21.
Eric Habimana