Ibidukikije

Gicumbi: Abanyamakuru barasabwa kuba umuyoboro wo kwigisha abaturage kubungabunga ibidukikije-ES Mugisha

Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye batangije amahugurwa y’iminsi 4 yatangiye ejo ku wa 17 kugeza ku wa 20 Mutarama 2022 mu Karere ka Gicumbi mu Intara y’Amajyaruguru, aho bakarishya ubwenge ku bijyanye no gusobanukirwa neza ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ibidukikije hagamijwe ko isi n’abayituye bagomba kuyifata neza, buri muturage agakora ibimukwiriye, kugira ngo mu gihe kizaza itazaba ubutayu.

Dr Boaz Kagabika umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu bijyanye n’ibidukikije.

Dr Boaz Kagabika impuguke ku bijyanye n’ibidukikije, yabwiye abanyamakuru ko ikigamijwe muri ayo mahugurwa ko ari kwigisha, kumenyesha abaturage amakuru ajyanye no kugabanura imyuka yangiza ikirere, ari na yo mpamvu buri imyaka 10 haterana inama ku rwego mpuzamahanga zihuza abayobozi bakuru b’ibihugu, hagafatwa ingamba zo gukumira ibishobora kwangiza ikirere harimo no kudakomeza gutema amashyamba, kuko atuma umwuka uva hasi utabasha kurema ibicu bibyara imvura.

Ati ‘‘Inama yabereye i Stockholm muri Suede mu myaka 50 ishize mu 1972 ari na yo ya mbere, yanzura ko  ibidukikje bigomba kubungabungwa harimo ibinyabuzima n’ibitari ibinyabuzima ko bifite uruhare mu kiremwamuntu ari na we ugomba kubisigasira, akaba ari iyo mpamvu buri italiki ya 05 Kamena ari umunsi wahariwe kwita ku ibidukikije’’.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitanga raporo buri imyaka 3 kugira ngo basuzume ibijyanye n’uburyo bw’imihindagurikire y’ikirere bitewe n’ibikorwa bya muntu, kuko byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone), ahantu hari hasanzwe ububobere, ibyatsi bitonshye, bigatuma bishyiraho, aho ibiyaga n’imigezi usanga bigenda bikama. Kugira ngo ibyo bisubire mu buryo uko byahoze, bisaba gufata ingamba hakiri kare, nko kubungabunga urwogogo rw’umuvumba, haterwa imigano, ubwatsi, ibiti, ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga.

Abanyamakuru bakurikiranye amasomo.

Leta kimwe n’abaturage barasabwa guteganya mbere y’uko ingaruka ziba (mitigation) gufata ingamba zo gukumira no kwiyubaka mu buryo burambye harimo no gushaka igisubizo ku kibazo cyabonetse(adaptation&resilience).

Rurangwa Felix umuyobozi ushinzwe amashyamba mu mushinga Green Gicumbi uterwa inkunga na FONERWA, yabwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo gukumira no gushaka gukemura ikibazo cyamaze kuba, batangije umushinga ugamije kubungabunga icyogogo cy’umuvumba, ubworozi bw’inzuki, aho bashaka guhindura icyatsi (Green) mu mirenge 9 muri 21 igize ako karere, imwe muri yo hari Rubaya, Shagasha, Mukarange, Kaniga, Rushaki n’indi.

Ati ‘‘mu Icyogogo cy’umuvumba, dukora amaterasi y’indinganire, ubwatsi bw’amatungo, ibiti bivangwa n’imyaka, imishingiriro, imihembezo, bikorwa tugamije ko imihindagurikire y’ibihe idahinduka, kuko mu Rwanda dufite igihe cy’imvura n’igihe cy’izuba’’.

Umushinga Green Gicumbi Project’’ ni umushinga ugamije kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere mu majyaruguru y’u Rwanda’’.

Ibyo rero bigomba kubungwabungwa, imyaka ihingwa ikabona imvura n’izuba buri kimwe mu gihe cyagenewe n’ubuzima bwa muntu bukarushaho kuba bwiza, iyo hatabayeho kubungabunga urusobe bw’ibinyabuzima, ni cyo gihe ibihe bigenda bihindagurika, ugasanga imvura iguye ari nyinshi cyane cyangwa izuba rigacana mu gihe kirerekire, imyaka ikarumba.

Pio Semuribwa, impuguke mu bidukikije

Rurangwa Felix yavuze ko ibiti bizana umwuka mwiza duhumeka, bigakurura n’imvura kubera umwuka uzamuka (Evaporation) bigatanga imvura, avuga ko amashyamba bagenda bayasazura nyuma y’imyaka 3, aho ako karere kagomba kuba igicumbi cyo kubungabunga ibidukikije.

Dr Boaz Kagabika yavuze ko u Rwanda rwagiye rufata ingamba zigamije gukumira ibyuka bihumanya ikirere harimo no gushyiraho ikigo cy’igihugu cyo gusuzuma imodoka zishobora guhumanya ikirere bakunze kwita ‘‘Control techinque’’, aho biteganywa ko imodoka zishaje zangiza ikirere zigomba kutemererwa gukomeza kujya mu muhanda ati ‘‘uwangiza, ni we womora kandi ni we wishyura’’.

Ingamba zagiye zifatwa mu Rwanda zigamije kubungabunga ibishanga, urwogogo rw’umuvumba, gusazura amashyamba ya Leta n’ayo abikorera, aho umuntu yemerewe gusarura incuro 3 rigasazurwa.

Habimana Jean Claude Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri (IUCN) Ikigo mpuzamahanga kibungabunga ibidukikije, International Union for Conservation of Nature (IUCN) yavuze ko babungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya , aho batera ibiti bya gakondo, kugarura ubwiza karemano (naturel) guca amaterasi, mu rwego rwo kwirinda ko ubutaka budatwarwa n’imivu y’imvura.

Mugisha Livingston intumwa yaturutse muri Ambasade ya Suede

Mugisha Livingston intumwa yaturutse muri Ambasade ya Suede, yavuze ko bafite gahunda yo gukorana n’itangazamakuru mu rwego rwo kwigisha no kumenyesha amakuru agamije kubungabunga ibidukikije.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC.

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ashishikariza abanyamakuru kwiga no gusobanukirwa neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije kimwe no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’uburyo umuturage yagira uruhare mu kubungabunga akayunguruzo k’izuba, kuko itangazamakuru ari umuyoboro abaturage babonamo amakuru mu gihe atanzwe uko bikwiriye.

Ayo mahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gitera inkunga ibidukikije Rwanda Green Fund (FONERWA) Ikigo mpuzamahanga cyita ku bidukikije Global Green Growth Institute (GGGI).

Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

 

To Top