Ubuzima

Gicumbi: Abagana ikigo nderabuzima cya Miyove barinubira serivisi mbi bakomeje guhabwa

Abaturage bagana Ikigo Nderabuzima cya Miyove, mu Karere ka Gicumbi barinubira serivisi mbi bahabwa zirimo no kutakirwa bagategereza abaganga bagaheba, bigatuma bataha bativuje ibintu bavuga ko bigira ingaruka  ku buzima bwabo n’ababo.

Abo baturage baravuga ko iyo bagiye kwivuza bibasaba gutonda umurongo, ndetse bakanawutonda n’abaganga bari kuri iri vuriro ari mbarwa, ku buryo ngo hari n’igihe umara iminsi uhasiragira warabuze uko wivuza, ibintu bavuga ko babifata nko gukinira ku buzima bwabo.

Bati “nakubwiye ngo nahageze saa moya, dore saa sita zirageze, banyandikiye kujya mu isuzumiro ngezeyo nsanga nta muntu uri yo, nari naje kwivuza nzi ko ndibujye no mu kizamini ariko reba aho amasaha ageze bataratwakira, ikindi n’abaganga bahari ni abarimo kwimenyereza umwuga, rero urumva ko biratubangamira”.

NYAMVURA Constance Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya MIYOVE, arasa n’uwemera ko bafite imbaraga nke mu mikorere, ariko ntiyemeranya n’abavuga ko batanga serivisi mbi.

Ati “ntabwo twavuga ko batakirwa neza, ahubwo ni uko baba baje gushaka serivise zitandukanye ni zundi, ibyo bigatuma niba umuganga ari muri serivisi zirenze imwe yasohoka agiye kwakira uwo mu yindi serivisi umuturage akavuga ko atakiriwe nkuko bikwiye, icyo dusaba ni uko twakongererwa abakozi bitewe ni uko aba hari kwakirira abantu bose icyarimwe ntabwo bitinda kandi abatugana ari benshi”.

NDAYAMBAJE Felix Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko abayobozi b’ikigo nderabuzima bakwiye kwishakamo ibisubizo, ariko ngo nk’akarere barabikurikirana bityo ngo iki kibazo kivugutirwe umuti urambye.

Ikigo nderabuzima cya Miyove kiganwa n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’akarere ka Gicumbi, Burera n’ibindi bice byo  mu  Karere ka Rulindo. Muri rusange mu Murenge wa Miyove hakaba habarurwa abaturage ibihumbi 24.588, bose bakaba bifashisha iki kigo nderabuzima gifite nyamara abaganga bagera kuri 5 gusa.

Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko butazigera bwihanganira uwakinira ku buzima bw’abaturage bareberera bityo ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

 

Eric Habimana

 

 

To Top