Ibidukikije

Gerayo amahoro imwe muri gahunda yagabanyije impanuka-CP J. Bosco Kabera

Basanda Ns Oswald

Polisi y’Igihugu yagaragarije abanyamakuru uburyo umutekano mu muhanda wo gutwara abantu n’ibintu wari wifashe umwaka ushize wa 2019 n’intangiro ya 2020 ndetse n’ibyo bateganya gukora mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo abagenzi bagereyo amahoro mu ngendo.

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu izina ry’Umuyobozi mukuru wayo afatanyije na CP Rafiki Mujiji Umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, bavuze ko ‘‘umutekano ku bagenzi muri rusange wifashe neza’’, impanuka muri rusange ngo zagabanutseho 17% ugereranyije n’umwaka wa 2018, kuko mu mwaka wa 2019 impanuka zaragabanutse cyane uhereye Nzeri 2019 kugeza na n’ubu.

Umwaka wa 2018 impanuka zabaye zari 5 611 mu gihe mu mwaka wa 2019 impanuka zari 4 661 ni kuvuga ko zabagabanutseho 17%, kugira ngo habeho icyo kinyuranyo ngo byaba byaratewe na gahunda zitandukanye zafashwe na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kurinda abantu n’ibintu.

Zimwe muri izo gahunda zatumye impanuka mu muhanda zigabanuka ku ikibutiro ngo ni gahunda yiswe ‘‘Gerayo amahoro’’, gushyira mu modoka akuma kagabanya umuvuduko w’imodoka bakunze kwita ‘‘Speed Governor’’, akuma bahuhamo bakamenya umuntu waba yanyoye inzoga ziri hagati ya 0.8gr kugeza 1 kgs, kuko gahita kagaragaza umusemburo (alcool) uri mu maraso ye, bikagaragaza ko atwaye ikinyabiziga yanyoye, bityo agahita afungwa agacibwa na amande.

Hari kandi gukomeza gukurikirana ibinyabiziga mu muhanda, hatirengangijwe no gukora ubukangurambaga ku bashoferi ba nyiri ibinyabiziga ndetse no gukorana bya hafi n’abaturage n’itangazamakuru.

Gerayo amahoro imwe mu nzira zatumye impanuka zigabanuka mu Rwanda

Yagize ati ‘‘uhereye mu kwezi kwa cyenda kugeza mu kwa cyumi n’abiri ndetse n’intangiro z’umwaka wa 2020 impanuka zaragabanutse cyane, ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2019 n’intangiriro za 2020 habaye impanuka 1 mu Karere ka Gicumbi’’.

Gusa ngo nta byera ngo de, ngo habaye impanuka ziterwa n’ibiza by’imvura, naho ku bijyanye n’umutekano w’abagenzi, bavuga ko gahunda izamara ibyumweru 52 yatangiye uhereye mu kwezi kwa munani ikazarangira mu kwezi kwa munani 2020, bahamya ko izabasigira umusaruro ufatika w’igabanuka ry’impanuka mu muhanda.

Nubwo Polisi y’Igihugu yishimira ko hari umusaruro mwiza ku mutekano wo mu muhanda ngo baracyahangayikishijwe no gukora ubukangurambaga, ku abantu batitwara neza bigatuma impanuka zikomeza kwiyongera.

Ati ‘‘Abanyamaguru, abamotari, abanyamagare, ni bo bafata imibari yo hejuru bicwa n’impanuka, dukomeje kubigisha cyane mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo’’.

Nanone batunga agatoki abanyamaguru kuba ku isonga mu kudasobanukirwa amategeko agenga umuhanda, bigatuma impanuka ziyongera, kuri icyo kibazo bavuze ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga mu rwego rwo kubasobanurira biciye mu itangazamakuru, kuko nabo ngo babafasha mu kwigisha Abanyarwanda, uburyo bw’imyitwarire no kwirinda impanuka ziturutse ku binyabiziga.

Ikibazo cy’abaturage batuye muri Gasabo I Nduba ngo na cyo ngo kigiye kwitabwaho, kuko ngo usanga imodoka zitwara ibishingwe mu kimoteri cya Nduba hakunze kuba impanuka, nanone bavuga ko bagiye kugishakira umuti.

Ingamba Polisi y’Igihugu igiye gushyiramo imbaraga mu 2020 mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda, ngo ni aho bagiye guhangana n’abashoferi bagenda bacomora utwuma tugabanya umuvuduko (speed Governor), kuko ngo bagiye kujya babahana bihanukiriye, kongera za Cameras ku mihanda ngo hamenyekane umuvuduko w’ikinyabiziga.

Hari kandi gukorana n’abaturage batangira amakuru ku igihe, ndetse no gukorana na Community Policing, gukomeza gahunda ya ‘‘Gerayo amahoro’’, naho mu rwego rwo gukorana n’abaturage batanze nimero zitishyurwa umuturage ashobora kwifashisha ahamagara mu gihe ahuye n’ikibazo runaka ari zo ‘‘112: Emergency, 113: Traffic accidents, 110: Maritime Security, 111: fire Brigade, 3511:Abuse by Police Officer, 3512: Gender Based Violence, 116: Child Help line’’.

 

To Top