Ubuzima

Gatsibo:Ababyeyi ntibaganiriza abana ubuzima bw’imyororokere

Abana bo mu Karere ka Gatsibo batunga agatoki ababyeyi babo kutabaha amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, abagerageje kuyabaza bakukwa inabi bababwira ko bashaka kwishora mu ingeso mbi, ibyo bigatuma hari bamwe bahohoterwa kubera kubura amakuru, bituma bamwe baterwa inda imburagihe.

Imibare iheruka gukusanywa n’Akarere ka Gatsibo yo kuva mu mwaka wa 2019-2020 yerekanaga ko abangavu basaga magana atandatu batewe inda zitateguwe, bikabaviramo guta ishuri, imwe mu miryango yabo ikanabatererana abandi bagahura n’ubuzima bubi, impande zose zirebwa n’ikibazo uhereye ku babyeyi na Leta ndetse n’abana, bakunda kwitana ba mwana k’umuzi wacyo.

Abo bana bashinja ababyeyi kutabaganiriza k’ubuzima bw’imyororokere n’abashatse kubibasaba bakitwa inshinzi n’andi mazina nyandangazi, ibituma hari bamwe bagwa mu mutego wo guhohoterwa batabizi bikabangiriza ejo hazaza.

Sengonga Christophe umunyamategeko akaba n’uhagarariye ishami ry’uburenganzira n’amategeko mu kigo cya HDI, avuga ko intara y’Iburasirazuba ari yo yihariye umubare munini w’abana bahohotewe, ko kuba abangavu n’ingimbi bataganirizwa n’imiryango barererwamo bikaba ari yo ntandaro y’inda ziterwa abangavu imburagihe.

Umuryango utegamiye kuri Leta HDI urimo gukora ubukangurambaga ku kumenyekanisha uburenganzira bw’umwana, utangaza ko guhohotera abana, ahanini bituruka ku kuba abana badahabwa amakuru ahagije ku mihindagurikire y’ubuzima bwabo, ibisaba ubukangurambaga bwinshi kugira ngo abarebwa n’iki kibazo bose bahindure imyumvire.

Mukagasana Naomie, ushinzwe uburinganire n’iterambere mu Karere ka Gatsibo, arasaba ababyeyi kudaharira Leta gusa ikibazo cy’ihohotera rikorerwa abana.

Ati “iki ni cyo gihe ngo abana n’ababyeyi twese dufatanyirize hamwe kugira ngo turandure ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe gicike burundu, ni uruhare rw’ababyeyi, abana, n’abayobozi kugira ngo dufatanyirize hamwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo busaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo bagafatanya urugamba na Leta rwo kubarinda guterwa inda zitifujwe.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

To Top