Ubukungu

Gatsibo: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba kubakirwa amazu

Imiryango igera kuri 30 y’abo amateka avuga ko basigaye inyuma batuye mu Kagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo iratabaza, kuko inzu ziri hafi kubagwaho, kuko batuye mu manegeka, dore ko zimwe muri zo zanatangiye gusenyuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwo burizeza iyo miryango, kimwe n’indi ibarirwa muri 270 itishoboye ituye mu manegeka ko bufite gahunda yo kubakura mu manegeka, ariko bikazakorwa bitewe n’ubushobozi bw’akarere.

Ukigera mu Kagari ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki, uturutse mu Kagari ka Nyamirama bihana imbibe, usanganirwa n’intoki zitagira uko zisa. ukomeje usa n’uwinjira mu ibanga ry’umusozi ahatuye imiryango ibarirwa muri 30 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bagusanganiza amaganya baterwa no kuba batuye mu manegeka, inzu zikaba ziri hafi kubagwaho,

Rucibigango Bosco, umwe muri bo, uba mu nzu irangaye igipande kimwe, kuko yasenywe n’umuvu uturuka hejuru ku musozi, kimwe na Mukakuriza Frolide w’ imyaka 84 baratabaza, kuko bariho batariho.

Ngo “inzu tubamo usibye no kuba ziri mu manegeka ziranashaje, zenda kutugwa hejuru kubera ko zishaje cyane, turavirwa, hari bimwe mu bice byazo byahirimye, ubu se twavuga ko dufite ubuzima bwiza dutuye aha hantu, Leta nidufashe natwe nkuko bafasha abandi badukure muri iyi mibereho”.

Izo nzu n’ubwo atari nyakatsi kuko zishakajwe amabati, ntaho bitaniye kuko na yo amaze gusaza kandi zikaba zubakishijwe ibiti bishinze n’ibyondo. Munyabugingo Jean Paul, umuyobozi w’isibo iyo miryango ibarizwamo, avuga ko bamwe muri bo bahawe amabati, bakiyubakira hakaba n’abatarigeze bayabona bakirwanaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yizeza iyo miryango ko hari gahunda yo kuyituza ahatari mu manegeka, kimwe n’indi miryango ibarirwa muri 270, na yo ituye mu manegeka gusa, nabyo bizaturuka kubushobozi akarere kazaba gafite, ikindi ni uko atavuga igihe nyacyo bizaba byakozwe.

Mu Karere ka Gatsibo habarurwa imiryango igera muri 270, kugeza ubu igomba gukurwa mu manegeka, harimo n’iyo mu Murenge wa Gitoki, gusa ntibiremezwa ko iyo miryango 30 ya Cyabusheshe bigaragara ko inzu ituyemo zatangiye kugenda ziyisenyukiraho, ahanini kubera amazi aturuka mu misozi akazimanukiraho nayo izimurwa nk’uko babyifuza.

Eric Habimana

 

 

 

To Top