Ibidukikije

Gasabo: Haracyari abana bakorerwa imirimo ivunanye

Mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo hari bamwe bakoresha abana imirimo ivunanye kandi ibyo bihanwa n’amategeko, bamwe mu bana bakoreshwa mu bwikorezi bw’amatafari mu birombe ibintu bavuga ko biterwa n’imibereho mibi abandi bakabiterwa no kuba ari imirimo bategekwa n’ababyeyi babo.

Abo bana bakoreshwa iyo mirimo mu gishanga cya Nyagasozi, giherereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, hakorerwa ibikorwa byo kubumba amatafari ahiye. Muri ibyo bikorwa uhasanga abana bari mu kigero cy’imyaka 10 na 15 y’amavuko bari gutunda ayo matafari. Abo bana buri umwe yikorera amatafari ari hagati ya 18-30. Bavuga ko baje muri ako kazi kubera impamvu zitandukanye.

Baganira n’umunyamakuru wa Millecollinesinfos bavuze ko iyo mirimo bayikora, bitewe n’amikoro make mu miryango yabo, abandi bavuga ko babitegekwa n’ababyeyi babo baba batwika ayo matafari, bakabikora kugira ngo batabakubita.

Bati “impamvu dutunda ayo matafari ni uko dukennye, ababyeyi baba badusabye ko tuza tukabafasha kuyatunda, kuko nabo baba bayacukura, tutabikoze baradukubita bakatwima ni byo kurya”.

Bamwe mu babyeyi bakorera muri icyo gishanga, bavuga ko kuba abo bana bakoreshwa imirimo ivunanye ari uko akazi bakora katitabirwa n’abantu bakuru.

Ni mu gihe Rugamba Deo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, avuga ko kuba iki kibazo kidacika, ababyeyi babigiramo uruhare.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo buvuga ko bugerageza gushyiraho ingamba zatuma abo bana badakorehwa iyo mirimo ariko ngo biracyagoranye.

Kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru, twagerageje kuvugisha Patrick Kananga,Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ntiyatuboneye umwanya kuko atitabye telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe mu bihe bitandukanye ntiyabusubije mu gihe ari we iyo Minisiteri yari yahaye umunyamakuru ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo.

 

Eric Habimana

To Top