Uburezi

Gasabo: Abana bafite amakuru kuri COVID-19, ariko hari n’icyo basaba inzego zibareberera

Bamwe mu bana bo mu midugudu ya Masizi na Zindiro mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, bavuga ko na bo bahangayikishijwe n’icyorezo cya COVID-19, kuko nta n’umwe gitinya.  Basaba ubufasha mu bijyanye n’ubumenyi bwisumbuye kuri icyo cyorezo cyazahaje abatuye Isi.

Abo bana bavuga ko nubwo bumva radiyo na Televiziyo ariko ko bidahagije kuba bamenya kwirinda COVID-19. Basaba Leta na Sosiyete Sivile kubafasha kubona udupfukamunwa n’imyenda biriho ubukangurambaga bubafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nkunduwundi Fiston ni umwe muri abo bana waganiriye n’itangazamakuru. Yagize ati “Twebwe abana ntabwo tunganya ubushobozi, kuko hari imiryango imwe itishoboye, badashobora kubonera ababo udupfukamunwa cyangwa ngo babone na TV; ariko habonetse ubufasha, byatuma abo bana barushaho kwirinda.

Abana barimo Niyomugisha Elysé, Dusingize Freddy, Niyomwungeri Geoffrey bavuganye na millecollinesinfos.com, batanze ibitekerezo bitandukanye bigaragaza ko nta makuru ahagije bafite, kuko bamwe bavuga ko COVID-19 yaturutse muri laboratwari, mu gikoko, mu kanyamasyo, cyangwa imbwa.

Bavuga ko kugira ngo bayirinde bategurirwa amasomo yabafasha, kandi ko kugira ngo igabanuke ari uko bareka gukina umupira, bakaguma mu rugo, umwana akambara agapfukamunwa, bakagira ni aho batubahera, abana badafite ababyeyi bagashakirwa aho babarizwa.

Mukantwari Immaculée, ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Masizi, Akagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo. Ashima Leta uburyo ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko akanavuga ko nta gahunda yihariye yo kwigisha no kurushaho gukangurira abana kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Abana bakunze gusabana, bakina bakibagirwa ko icyorezo ko nta n’umwe gitinya; ariko na bo babonye inyigisho zihariye, bashobora kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko bisaba kubahora hafi.”

Undi mu babyeyi yavuze ko ashima intambwe yatewe yo gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, ariko kandi asaba ko hakiri umukoro wo gukangurira abana kwirinda Covid-19.

Ati “nta gahunda yihariye ifasha abana kwirinda COVID-19 kugira ngo basobanukirwe neza uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Umuryango mpuzamahanga wita ku abana (UNICEF) mu Rwanda, uvuga ko batanga isabune n’amazi ku miryango itishoboye, bakongera bagaha itsinda ry’abantu isabune n’amazi mu kurinda abana icyorezo cya COVID-19. Urubuga rwa UNICEF ruvuga ko hari igitabo cyitwa “Uri Intwari yanjye” cyanditswe n’abana cyandikirwa abana, kigamije gufasha imiryango gusobanukirwa no kwirinda COVID-19.

Icyo gitabo cyifashishwa n’abana, ababyeyi, abaganga n’abarimu mu gutuma barushaho gusobanukirwa ubukana bw’icyorezo cya COVID-19.

Ikigo cy’Igihugu gihinzwe ubuzima (RBC) cyerekana uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gukaraba amazi meza n’isabune mu gihe nibura cy’amasegonda 20, cyangwa gukoresha imiti yabugenewe (Sanitizers). Gusuhuzanya abantu badahana ibiganza hakiyongeraho kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza kandi akameswa kakagirirwa isuku ihagije.

Mu rwego rwo kugabanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma ishyiraho ingamba zirimo kwirinda kujya ahantu hahurirwa n’abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, mu gihe ubwandu bukomeje kwiyongera cyane hagashyirwaho gahunda ya Guma mu rugo.

Abana basaba ko bahabwa amakuru ahagije no kugira ubumenyi ku bijyanye na COVID-19, kuko n’abakuru usanga nta makuru ahagije bafite. Ni umukoro wa Guverinoma na Sosiyete Sivile hagategurwa gahunda yihariye ku bana, cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko na Guma mu rugo.

 Kandama Jeanne

 

To Top