Ibidukikije

Ecosse: Inama mpuzamahanga y’imihindagurikire y’ikirere yitezweho impinduka

Ibihugu bitandukanye ku isi byateraniye i Glasgov muri Ecosse ku wa 31 Ukwakira 2021 izamara iminsi 12 kugira ngo bazafate umwanzuro wo gukumira iyangirika ry’ibidukikije, ikibitera kugira ngo hafatwe ingamba.

Hazigwa kandi uburyo abatuye isi bazakomeza kugira ubuzima bwiza, hazibandwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, uko iterambere ryiyongera ni uburyo ibidukikije bihangirikira.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo Afurika atari yo irekura imyuka myinshi ihumanya ikirere, yiteguye gufatanya n’isi yose mu gushakira iki kibazo igisubizo.
Perezida wa Algerie, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko iki gihugu gihagarika gucuruza gaz muri Espagne kiyinyujije muri Maroc kubera umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.
Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda kimwe na Mujawamariya Jeanne d’Arc bitabiriye iyo inama ihuza ibihugu, ni bamwe mu bitabiriye iyo inama aho Ministiri w’Ibidukikije biteganyijwe ko azatanga ikiganiro muri iyo inama.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko baziga ko igihe cyumvikanyweho cyo kuba bageze ku intego yo kugabanya umwuka wangiza ikirere.

U Rwanda, ni kimwe mu bihugu bikataje kubungabunga ibidukikije aho rwiyemeje ko mu 2050 ruzaba rwageze ku intego, Ubushinwa rwo rwiyemeje ko ruzaba rwageze ku intego mu 2060 ni mu gihe ibihugu bitandukanye byagiye byiha intego zitandukanye, bamwe bari munsi y’iyo myaka abandi hejuru yayo.

Muri iyo inama biteganyijwe ko abayigize bazasasa inzobe, babwizanye ukuri uburyo raporo zitangwa z’ibinyoma, izindi zishobora kuba ari ukuri, aho bimwe mu bihugu bishobora guhimba bivuga ko byagabanyije imyuka ihumanya ikirere ariko witegereza neza ugasanga nta na kimwe byigeze bikora.

Nanone muri iyo inama biteganyijwe ko hazashakishwa ahazaturuka amafaranga azashorwa mu kugabanya umwuka wangiza ikirere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu usanga byafashe ingamba hakiri kare, nanone kikaba intangarugero mu ruhando rw’amahanga, aho ruteganya kuzagabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030, aho biteganyijwe gukumira toni miliyoni 4, 6 z’umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere.

Ku ikubitiro u Rwanda ruzakumira ibyuka byangiza ikirere, hagabanywa imodoka zikoresha mazutu na lisansi ahubwo zigasimbuzwa imodoka zikoresha amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ikirere.
Zimwe mu ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, harimo gutera ibiti ku bwinshi, kugira ngo bifashe kuyungurura umwuka mwiza duhumeka. Abaturage bagiye basabwa gukoresha gaze mu rwego rw’ibicanwa byo guteka, igasimbura inkwi zitemwa mu mashyamba, kuko ari yo yatuma imvura igwa no kuzana umwuka mwiza mu bantu, kugira ngo bigerweho u Rwanda ruzakenera miliyari 11$ kugera mu 2030.

Ibihugu bikize ni byo bisabwa kuba byafata iya mbere mu gutanga umusanzu ufatika naho ibihugu bikiri mu inzira y’amajyambere bigatunga agatoki ibihugu bikize ko ari byo bifite uruhare runini mu kwangiza ikirere, bigatuma ibihugu biba ubutayu, imvura ikabura, bigatuma inzara yogoza ibihugu n’amapfa akiyongera.

Buri wese abigize ibye mu kurengera ibidukikije no gukumira iyangizwa ry’ibyuka byangiza ikirere, isi yaba itonshye kandi abayituye bakaba mu mudendezo bityo bakarama igihe kirekire bafite ubuzima bwiza buzira umuze.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2021 mu Mujyi hazaterwa ibiti birenga ibihumbi 200 birimo ibisaga ibihumbi 100 by’imbuto zitandukanye ziribwa, kugira ngo iterambere ry’umujyi rirusheho kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Basanda Ns Oswald

To Top