Amakuru

DRC: Inkambi ya Mikenke yongeye guterwa ku ncuro ya 3 na Mai Mai iturutse mu Gipupu

Basanda Ns Oswald

 

Ku wa 25 Nyakanga 2020 mu rukerera, Inkambi y’impunzi yiganjemo Abanyamulenge mu Mibunda, muri Secteur y’Itombwe, mu i Zone y’I Mwenga, Intara ya Sud Kivu yongeye guterwa ku ncuro ya 3, yatewe n’igitero cya Mai Mai cyari giturutse mu Kipupu, ku bwo amahirwe nta muntu cyahitanye, ibyo bikaba byatewe ni uko Ingabo za Monusco na FARDC bakiburijemo, ntibinjira mu nkambi.

 

Amakuru yagiye atangwa n’abari muri iyo nkambi y’impunzi mu Mikenke, ni uko icyo gitero cyabagabweho cyari giturutse mu Kipupu, bashaka kwinjira mu nkambi irimo abagore n’abana, abasaza n’abakecuru, bashakaga kuyinjiramo, bagambiriye kubagirira nabi no kubakorera Jenoside, kuko bamaze kubigerageza incuro zigera kuri eshatu.

 

Incuro ya mbere Mai Mai yari iturutse mu Gipupu yateye iyo nkambi, ikomeretsa abagore babiri, umwana n’abagabo babiri, aho umwe muri abo bagore yaje guhitanwa n’icyo gitero, bitewe n’ingaruka, nyuma yo kuvurirwa ku bItaro bikuru by’i Bukavu, bigatuma ahasiga ubuzima.

 

Ikindi gitero cya kabiri na cyo cyakomeretsemo abana babiri n’umugore, na n’ubu bakaba bakirwariye mu bitaro bikuru bya Bukavu, ku bufasha bwa Croix-rouge International, ifasha izo nkomeri kugezwa i Bukavu, kugira ngo barengere ubuzima bwabo, kuko buri mu kaga.

 

Igitero nanone cya gatatu, noneho cyari kije gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge buri muri iyo nkambi ya Mikenke ku wa 25 Nyakanga 2020, cyasanze Ingabo za Monusco ziri maso ndetse n’Ingabo z’Igihugu (FARDC) zakoze ibishoboka, zirwana ku baturage bari muri iyo nkambi, ntihagira uhasiga ubuzima.

 

N’ubwo ibyo bitero byagiye biburizwamo, bitewe na Mai Mai Ebuela, uvuka aho mu Gipupu, ntabwo bari bava ku rizima, kuko imigambi yo gukora Jenoside igikomeje, igitangaje ni uko icyo gitero cyo ku wa 25 Nyakanga 2020, cyaje umunsi ukurikira abadepite baturutse ku Intara I Bukavu, bari aho mu Gipupu, gukora iperereza, ku ba Mai Mai bahiciwe bamaze kunyanga inka mu Kalingi, bakica n’abantu 2.

 

Igitangaje ni uko iperereza (enquête) ari bwo bwa mbere rikozwe, kuva aho Abanyamulenge biciwe n’inka zabo zikanyagwa zirenga ibihumbi 130, ndetse amazu, insengero, amavuriro, byose bishenywe na Mai Mai ifatikanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro, ariko mu gihe Twirwaneho yari ikurikiye inka 300 zari zanyazwe na Mai Mai, bituma aba depite bahagurutswa n’uko bakurikiranye abo bagizi ba nabi, bari basize bakoze amahano mu Kalingi.

 

Inzego zitandukanye, z’Akarere EAC, SADC n’Umuryango mpuzamahanga UA, bari bakwiye guhagurukira ikibazo cy’Abanyamulenge batuye muri misozi miremire y’I Mwenga, Fizi na Uvira, kugira ngo abaturage bamaze imyaka isaga 3 babone amahoro, basubizwe uburenganzira bwabo bambuwe bwo gukurwa mu byabo, kandi ababigizemo uruhare bahanwe n’inzego zibifite ubushobozi ndetse no kuburizwamo umugambi wo gukora Jenoside ku bwoko bw’Abanyamulenge ugikomeje kugeza magingo aya.

 

To Top