Ubuzima

Covid-19:Abanyarwanda barasabwa kwihanganira umuti urura-Min Shyaka

Eric Habimana

Mu gihe bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Muhanga basanzwe bacururiza no mu masoko yo mu tundi turere bataka igihombo kubera ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 arimo no kuba ingendo zihuza uturere zibujijwe, Minisitiri muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu arasaba abanyarwanda muri rusange kwihanganira umuti urura bari kunywa kuko ngo niwo uzatuma iki cyorezo guhangana nacyo bishoboka.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Muhanga ubusanzwe bakorera ubucuruzi bwabo no mu masoko yo mu tundi turere, barataka igihombo gituruka ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 ashyirwaho n’inama y’abaminisitri arimo no kuba batemerewe kujy agukorera no mu tundi turere.

Bati “mu byukuri turimo guhura n’igihombo gikabije, bitewe ni uko twajyaga kurangura no gucururiza mu masoko yandi yo mu turere duhana imbibe na ka muhanga, ubu ntabwo birimo gukunda ,ikindi bamwe mu bakiriya baduhahiraga harimo na bo muri utwo turere ntabwo rero bakirimo kuza,turimo guhahirwa nabo mu karere kacu kandi nabo abenshi bakoreraga muri utwo turere ntibakirimo kujyayo rero, ubwo se aho tutarimo guhomba ni hehe, byibuze nibadufashe bafungure uturere kuko turimo gusora, kwishyura amazu, nibibanza dukoreramo”.

Igisubizo kuri iki kibazo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. SHYAKA Anastase mu kiganiro na Radio Rwanda ku mabwiriza mashya yo kurwanya ikwirakwira rya covid-19, akaba avuga ko abanyarwanda bakwiye kwihanganira umuti usharira barikunywa, urimo na gahunda ya guma mu rugo, kuko ngo niwo uzatuma babasha guhangana n’icyi cyorezo bagasubira mu buzima busanzwe.

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 yavuguruwe n’inama y’abaminisitiri, akaba yagumishije umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo kugeza ku itariki ya 7 Gashyantare, mu gihe ibindi bice by’igihugu ingendo zihuza uturere n’intara hamwe n’umujyi wa Kigali zikibujijwe kugeza tariki ya 22 Gashyantare, icyakora isaha yo kugera mu rugo yo ikaba yigijwe inyuma aho yavuye kuri saa kumi n’ebyiri(18h00) z’umugoroba ikagera kuri saa moya z’umugoroba(19h00),ariko kandi ibi nabyo bikazatangira kubahirizwa guhera ku wa 8 Gashyantare 2021.

 

 

To Top