Ubuzima

Covid-19: Abagore batawe n’abagabo babo mu gihe cya guma mu rugo baracyafite imvune

Kandama Jeanne na Alice Dusabimana

Nyuma y’uko abantu bamaze igihe kinini muri gahunda ya ‘‘Guma mu rugo’’, yatewe n’icyorezo cya coronavirus (COVID-19), abagore bavuga ko imirimo yabo yari yariyongereye, nubwo mu busanzwe itajya ihabwa agaciro.

Umugore  twise Mariya Mutumwinka, kuko atashatse ko imyirondoro ye itangazwa, yavuze ko umugabo we yamutaye we n’abana ubuzima burabakomerera, bigera aho ajya yohereza abana kurya mu baturanyi.

Ati “Mba mu nzu nkodesha kandi mfite abana batanu, twaryaga ari uko njye n’umugabo twakoze ibiraka, muri icyo gihe twagombaga kugaburira abana bacu, kandi murabizi nta kazi kakorwaga kuko ntawavaga mu rugo, umugabo abonye bigiye gukomera yaradutaye’’.

Byageze aho, nabonaga amasaha yo kurya ageze nkohereza abana ngo bajye gusura mu baturanyi, kugira ngo baryeyo, njye nkemera inzara ikanyica”.

Bitewe ni uko birirwaga mu rugo, bamwe inshingano z’akazi bazivanze n’iz’urugo, bibatera imvune. Hari abagabo bataye abagore babo, mu rwego rwo guhunga inshingano.

Nkuko abaturage bamwe babivuga, ‘‘Guma mu rugo’’ yatumye ubuzima bukomera, ku buryo abaryaga ari uko baciye incuro, bavuga ko inzara yari igiye kubahitana. Usibye abo, hari n’abagore batawe n’abagabo babo, nyuma y’uko babonye ubuzima bugiye kubakomerana.

Si kibazo cy’inzara gusa abagore bahuye nacyo, kuko hari n’abavuga ko imirimo bari bafite yiyongereye, bitewe n’uko ibyo bakoraga ku kazi babikoreraga mu rugo, bakabifatanya n’inshingano zo mu rugo.

Mariya Mutumwinka kimwe na Mukantwari Drocella, avuga ko icyo gihe yitaga ku bana be ndetse n’umugabo, ati “Mu gihe cya Guma mu rugo, akazi nagakoreraga mu rugo byari bigoye kubera ko nabaga ndi kumwe n’abana, nta mukozi wo mu rugo nari mfite byansabaga ko ndangiza akazi, nkakora n’ako mu rugo, nkabatekera, nkabakarabya, nkanabafurira’’.

Ati ‘‘Icyo gihe nabikoraga njyenyine, umugabo wanjye aryamye, kandi nawe yashakaga ko mwitaho”.

Abagore bamwe bashinja abagabo babo kubatererana mu bihe bya ‘‘Guma mu rugo’’.  Aho bamwe babatanye abana, abandi ntibabafashe imirimo yo mu rugo. Ibyo bituma abagore, bavuga ko na n’ubu bagifite imvune, iyo mirimo yabasizemo.

Ubushakashatsi ku ihame ry’uburinganire, habajijwe abagabo ku kijyanye n’uwaba afite inshingano zo kwita ku mwana hejuru ya 70 %, bavuze ko ari iz’abagore, abagore na bo bavuga ko ari inshingano z’umugore na bo hejuru ya 90%, bityo ari abagabo ari n’abagore bose haracyakenewe, ko bahindura imyumvire ku birebana n’ihame ry’uburinganire.

Rutayisire Fidèle Umuyobozi Mukuru wa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center) yagize ati: “Ihame ry’uburinganire ntirirumvikana neza ku buryo bushimishije”.

Abagore baracyakora imirimo idahabwa agaciro. abagabo bagomba gufata iya mbere mu guhindura imyumvire yabo,bagomba kuzuzanya n’abagore kugira ngo bubake umuryango utekanye.

 

 

To Top