Ubukungu

N’irihe somo ibihugu n’abaturage bazasigarana ny’uma ya COVID-19

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

Icyorezo cya COVID-19, cyagaragaye ku isi ndetse no mu Rwanda uhereye muri Werurwe 2020, byatumye u Rwanda na bimwe mu bihugu ku isi bishyiraho ingamba z’igamije gukumira ikwirakwiza rya virusi, aho abantu bagomba kuguma mu rugo, ingendo zitari ngombwa zirahagarikwa,  inama n’ibikorwa bihuza abantu benshi birahagarikwa, ibigo n’inganda bisabwa gufunga, hasigara gusa ibikorwa by’ibanze bikenewe mu gihugu harimo serivisi zo kwa muganga, ubucuruzi bw’ibiryo n’ibikoresho by’isuku, hamwe n’ ubuhinzi n’ubworozi.

 

Abanyarwanda bakaba bategerezanyije amatsiko adasanzwe ko bashobora kuzakomorerwa uhereye ku wa 19 Mata 2020, bakongera bagasubira mu buzima busanzwe. Ikinyamakuru millecollinesinfos.com, cyegereye umwe mu mpuguke mu ’ubukungu Teddy Kaberuka, avuga icyo atekereza ku bijyanye n’uko ubukungu buzaba bwifashe haba mu Rwanda no ku isi.

 

Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu, yavuze ko mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi, ubukungu buzagabanuka, nko mu Rwanda serivisi y’ubukerarugendo yinjizaga amafaranga menshi, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byaragabanutse, ingengo y’imari 2020 ibyo yari iteganyirijwe yakoreshejwe mu guhanganga n’indwara y’icyoreze harimo kugura ibikoresho byo kwa muganga n’imiti, kwita ku barwayi ba Covid 19, ni kuvuga ko byibura igihembwe cya I n’icya II, umusaruro uzagabanuka.

 

Yagize ati ‘‘Ni igihombo ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu n’isi muri rusange, gusa ubuzima ni cyo cy’ingenzi’’.

 

Imijyi n’udu santere, wasangaga hari ibikorwa by’ubucuruzi ari urujya n’uruza, bigatuma ubuzima bukomeza ariko byose byarahagaritswe, kugira ngo abaturage babashe kwirinda icyo cyorezo, kandi na byo byari ngombwa, kuko ubuzima ari bwo bw’ingenzi no guhashya icyo cyorezo, byatumye habaho gahunda ya #GUMA MU RUGO#. Kugeza ubu nta muntu n’umwe mu Rwanda wari wahitanwa n’icyo cyorezo, kubera gufata ingamba zo kuyirinda.

 

Icyo Leta y’u Rwanda igomba gushimirwa ni uko abantu bari basanzwe babeshejweho no kubona amafaranga atunga urugo, bagiye bafashwa kubonerwa ibyokurya barimo abantu bamikoro make batungwaga no gukora bagahembwa ku munsi, harimo abatwara moto n’amagare, abashoferi, abacuruzi bato, abacuruza ibitaribwa n’abandi bakoraga imirimo itandukanye, abaturage batandukanye ‘‘Leta yabashakiye uburyo babona uko babaho’’.

Teddy Kaberuka yagize ati ‘‘Imyumvire yarahindutse mu bukungu, abantu ni ishingiro ry’iterambere ni ubuzima buzira umuze’’, akaba ari yo mpamvu habayeho gufata ingamba zo gukumira kwanduzanya icyorezo gishya, kidafite umuti n’urukingo, harimo no guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere mu Rwanda.

 

Ingaruka ngo zishobora kuzaboneka nyuma y’iki cyorezo, ni uko amafaranga yinjiraga mu isanduka ya Leta azagabanuka, bitewe ni uko servisi zitandukanye zitagikora, ama dolari yinjizwaga n’ubukerarugendo byarahagaze.

 

Kuri ubu, Leta y’u Rwanda, isohora amafaranga yayo ku imiti, ibikoresho, abaganga, kurwanya Covid-19, kugura ibyokurya by’abaturage kandi ntabwo mu ingengo y’imari 2020 byari biteganyijwe, yagize ati ‘‘ibi bihe ntabwo byigeze biteganywa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020’’.

 

Akaba ari cyo kizatuma ngo ubukungu buzagabanuka, kuko byari byitezwe ko ubukungu mu Rwanda buziyongeraho 8.4% ariko ngo bishobora kuzagabanuka kugeza kuri 5%.

Inkuru nziza: Nubwo bimeze gutyo, ngo u Rwanda rumaze kwakira impano zitandukanye, iherutse gutangwa niIkigega cy’Imari cy’isi (IMF) miliyoni 154, zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19, icyo ngo n’ikintu cyiza.

 

Mu bihugu 25 ku isi byoroherejwe kwinshyura imyenda mu gihe cy’amezi 6 harimo n’u Rwanda, bikaba bitewe no guhangana na COVID-19, ahamya na we ko uyu mwaka wa 2020 watangiye nabi, kubera icyorezo cya coronavirus.

 

Ku bijyanye n’ubukungu ku isi, ahamya ko ubukungu buzagabanuka, mu Bushinwa aho icyo cyorezo cyatangiriye, 70% ngo usanga ari ho ibihugu hafi ya byose ku isi byajyaga yo guhahira, kuko icyo gihugu cyari uruganda rw’isi, 2020 ahamya ko ubukungu ku isi buzagabanuka.

 

Nkuko abantu ku giti cyabo bazagerwaho ingaruka za Covid 19, abikorera ku giti cyabo nk’abacuruzi ku giti cyabo, ibigo by’ubucuruzi n’inganda bizahungabana cyane kubera igihombo batewe nicyo cyorezo. Ni ngombwa ko leta izashyiraho ingamba zigamije kugoboka abacuruzi kugira ngo bazabashe gukomeza ibikorwa byabo nyuma ya COVID 19 hagamijwe ko ibigo bigumana abakozi kandi n’ibikorwa ntibihungabane.

Abantu mu gihe bazaba basubiye mu mirimo, Teddy Kaberuka avuga ko imirimo izagabanuka, ubukungu bw’isi buzagabanukaho trillion 50$, ingaruka, abakene bazarushaho gukena, hazabaho ubukene bukabije, imfu z’abana ziziyongera, imiyoborere y’ibihugu izahungabana, imyidagaduro izagabanuka.

 

Amasomo: Abatuye isi n’abayobozi b’ibihugu hari amasomo bazakura muri iki cyorezo ku bijyanye n’ubukungu ku isi, ibihugu bitagiraga inganda, bigiye kuzabitekerezaho byimbitse, kuko ‘‘akimuhana kaza imvura ihise’’, ibihugu ntibizongera kujya bihora bijya guhaha mu Bushinwa.

 

Urugero, mu gihe iki cyorezo cyadutse, ibihugu hafi ya byose byihutiye kujya kugurira udupfukamunwa mu Bushinwa, harimo n’ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubutaliyani n’Ubufaransa, babuze udupfukamunwa (masques) two kwirinda icyo cyorezo kandi nta n’ubwo batari bafite ubushobozi bwo gukora izo nganda mbere y’igihe.

 

Ubushinwa bwo bari barakoresheje amahirwe bafite, nta na kimwe bigeze basuzugura, nubwo icyorezo kitagira uwo giteguza. Isi yarafungutse amaso, yarabyutse, yabonye amahirwe yari kuba yarabyaje mu gihe cy’amahoro n’umudendezo.

 

Umuturage usanzwe: Mu gihe icyorezo cya coronavirus, cyadutse mu isi no mu Rwanda, abari bariteganyirije ni bo bihutiye kujya guhaha ibyokurya, barahunitse, mu gihe abandi bamwe batari bagifite icyo bakora, iryo somo nta n’umwe bitagomba kwigisha, ko mu gihe ubonye ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ugomba gukoresha ibihumbi 3 ukazigama ibihumbi 2, ayo akazakugoboka mu gihe cy’amage.

 

 

Ikinyamakuru millecollinesinfos.com, cyageze hirya no hino kivugana n’abantu batandukanye, uko babona umunsi wo ku wa 19 Mata 2020, abaturage barimo Ntwari Nowa, yagize ati ‘‘ikibazo gihari ni uko badashobora gufungura, kubera abantu bariyongereye kandi iyo biyongereye bisaba kandi ibyumweru 2’’.

‘‘Baramutse bafunguye urabyumva, abantu baba bavuye mu bwigunge, twashima Imana’’.

 

Rugazura Etienne na we yagize ati ‘‘mu gihe baramutse bafunguye kuri ariya mataliki, abantu bazatangira ubuzima bwo kubura amafaranga, bizafata igihe kugira ngo ubuzima bwongere gusubira ku murongo, nkuko byari bisanzwe’’.

 

Nanone icyo kibazo ntabwo ari u Rwanda gusa rwonyine, ahubwo ni ubukungu bw’isi yose, biragaragara ko hazabaho impinduka zikomeye mu bintu bitandukanye.

 

 

To Top