Basanda Ns Oswald
Ku wa 07 Mata 2020, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika imibare y’ubwandu bushya n’abahitanywe n’iki cyorezo yakomeje kuzamuka, aho kuri ubu inzu z’uburuhukiro muri New York no mu bindi bice by’igihugu zatangiye kuzura kubera impfu nyinshi.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kuza imbere mu bihugu biri kwibasirwa na Coronavirus.
Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwavuze ko muri iki cyumweu imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka, ko ndetse zimwe muri Leta zo muri icyo gihugu batangiye kwitabaza gushyira imirambo muri za stade zo muri icyo gihugu, ndetse n’andi mazu manini ashobora kwifashishwa mu kwakira abandi barwayi bashya.
Ku isi yose abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 ni 1 348 184, naho abitabye Imana bakaba bageze kuri 74 816 ni mu gihe abamaze gukira ari 284 802.
Aho iki cyorezo cya COVID-19 cyatangiriye mu Bushinwa nta muntu wahitanwe n’icyo cyorezo kuri uyu munsi, nta n’ubundi bwandu bushya bwongeye kugaragara muri icyo gihugu.
Ubuyapani, bwo hatangije gahunda nshya izamara igihe cy’amezi 6, aho ku wa 06 Mata 2020, habonetse abarwayi bashya banduye COVID-19 bangana na 252, aho abaganga bavuze ko nta bikoresho bafite bihagije byo gupima abarwayi, bakaba bagiye kwinjira mu bihe bidasanzwe amazi yamaze kurenga inkombe.
Muri Nouvelle Zelande, uwari Minisitiri w’Ubuzima yamaze kweguzwa kandi we ubwe aniyita ko ari igicucu, yabivuze nyuma yaho yiyemereye ko atakurikije amabwiriza ya coronavirus COVID-19, kuko ngo we ubwe yajyanye umuryango we kwinezeza ku mucanga.
Kuri ubu, ibihugu biri ku isonga kugira umubare mwinshi wabamaze kwandura n’abahitanywe na yo, ni Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Espagne, Ubutaliyani, Ubudage, Ubufaransa, ibyo bihugu bikaba byihariye ½, cy’abamaze kwandura icyo cyorezo cya coronavirus COVID-19.