Imyidagaduro

Byinshi waba wibaza ku muhanzi Niyo Bosco utabona

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona urimo kuzamukana umuvuduko mu muziki yavuze ko  mbere y’uko ahura n’umunyamakuru Murindahabi Irené urimo kumufasha yabanje kugira umuntu umufasha gukora  indirimbo imwe.

Nyuma yaho, avuga ko yaje gufata urugendo ajya kuri Radiyo na tereviziyo Murindahabi yahoze akorera   maze ashima uburyo ari umuhanzi w’umuhanga ahita amuha n’ikiganiro kuri tereviziyo.

Ku rundi ruhande, kuri we avuga ko kuririmba ari impano nta muntu mu muryango we wigeze aririmba ku buryo yavuga ko amukomoraho ubuhanzi.

Ati “Mu muryango nkomokamo nta muhanzi wundi wigeze ubamo ni nge gusa”.

Uyu muhanzi ufite ubuhanga mu kuririmba ndetse no gucuranga avuga ko atigeze yiga muzika ngo ahubwo ni impano Imana yamuhaye.

Kuririmba avuga ko yabikuranye ngo ariko yaje gutekereza ukuntu yakwiga na gitari kugira ngo agire impano ikomeye arabikora.

Kubera ukuntu afite ubumuga bwo kutabona no kuba avuka mu muryango ukennye avuga ko  hari igihe cyageze ashaka kwiyahura  ngo kuko yari yarihebye kuko atumvaga ko ari umuntu nk’abandi.

Indirimbo aherutse gusohora yitwa “Ubigenza ute?” imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi 100 mu gihe  k’iminsi itatu imaze isohotse avuga ko ibi bimuha ikizere    ko agomba kugera ku nzozi ze.

Umushinga w’indirimbo afitanye na Aline Gahongayire yavuze ko iyo ndirimbo ihari ngo ariko  icyo bashyize imbere  muri iki gihe  ni ukubanza kubaka ifatizo muri muzika ye.

Murindahabi na we mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko  impamvu yiyemeje kumufasha mu buhanzi bwe ari uko yabonye ari umuhanzi ufite impano ihebuje.

Kuba yarabashije kuvumburamo impano uyu muhanzi akaba yarayivumbuyemo  n’undi witwa Gaso G na we uririmba mu buryo bwa Rap yavuze ko  ari uko na we yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba ngo kuko yumvaga azaba n’umuhanzi ariko ntibyaza gushoboka.

Impamvu yanze kwinjira mu buhanzi yavuze ko kandi yanze kubangikanya itangazamakuru n’ubuhanzi.

Nk’uko amubereye umujyanama yavuze ko abantu bakwitega indirimbo zirimo iyitwa “Umuntu”, “Ubumuntu”, “Ikinegu”, n’iyitwa “Urwandiko”.

Avuga ko atari izo ndirimbo gusa kuko bazasohora n’izindi ngo kandi indirimbo zizajya zisohokana n’amashusho.

Muri uyu mwaka  kandi  ngo bishobotse indirimbo zose zizaba zigize Alubumu yitwa “Ubumuntu” zazarangira  abantu bakazumva.

Alubumu avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 8 cyangwa 10.

Nubwo kandi muri gahunda bafite harimo kuzakorana indirimbo n’abandi bahanzi, uretse Aline Gahongayire byamaze kwemezwa ko bazakorana  ngo abandi baracyarimo gutekereza ku bo bazakorana bikagenda neza.

Indirimbo ya mbere yabashije kumukorera yavuze ko imuha ikizere kirenze ko izagera kure.

To Top