Umuco

Burera:Imboni z’umutekano zirifuza guhabwa ibikoresho

Imboni z’Umutekano zo mu Karere ka Burera,zishinzwe gukumira abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye muri Uganda, zirasaba ko zahabwa ibikoresho birimo ibizirinda imvura kugira ngo zibashe gukora akazi neza.

Ibikoresho birimo amakote, inkweto ndetse n’amatoroshi ni byo imboni z’umutekano zo mu Karere ka Burera, zivuga ko zikeneye mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo gukumira abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu, bakavuga ko bitabonetse vuba byabangamira akazi kabo.

Bati “nk’ubu akazi dukora kadusaba gukora amanywa n’ijoro,mu mvura no kuzuba,ndetse tugakorera aheza n’ahabi, niba ari nko mu bihe by’imvura turagorwa cyane kubera gucunga umutekano unyagirwa, niba ubonye umuntu ari nijoro kumukurikira nta kintu cyo kumurikisha ufite biragorana,ariko natwe badutekerejeho bakadushakira ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha byadufasha”.

Ati “mubyukuri bariya bantu(imboni z’akarere) ziradufasha mubuzima bwa buri munsi muguhangana nabinjiza magendu mu gihugu, kandi turabibona ko bacyeneye ibirenze kuko bakora akazi kagoye kandi ko kwitanga, ni yo mpamvu rero kino kibazo cyabo cyatekerejweho mubizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha”.

Ubusanzwe Imboni z’Umutekano zo mu Karere ka Burera  zihembwa amafaranga  ibihumbi mirongo itatu ku kwezi, zikavuga ko zibonye n’ibikoresho byarushaho  kunoza akazi kazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, aravuga ko uburyo bwo kugurira imboni z’umutekano ibikoresho bwateganyijwe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buvuga ko bwamaze gutegura ingengo y’imari yo kubagurira ibikoresho.

Eric Habimana

To Top