Ubuzima

Bumbogo: Agahinda k’abana 2 b’ibitambambuga babaye impfumbyi

Uwimana Jacky wari utuye mu Mudugudu wa Zindiro Akagari ka Kinyaga yishwe n’abagizi ba nabi kugeza ubu batari bamenyekana mu Mudugudu wa Masizi Umurenge wa Bumbogo, iperereza rikaba ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bwicanyi.

Uwimana Jacky asize abana 2 b’abahungu bakiri bato cyane, aho umwana we mukuru ari mu kigero cy’imyaka 6 hanyuma umuto akaba Atari yamara umwaka 1, abo bana bakaba basigaye mu inzu bonyine, mu gihe sé w’abo bana atabaga mu rugo amaze igihe afunze.

Rugabirwa Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, yavuganye n’itangazamakuru ko inzego z’umutekano zikiri mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uwo mubyeyi.

Yagize ati ‘‘umurambo RIB yawujyanye Kacyiru kuwusuzuma, abamwishe ntibaramenyekana RIB iracyabikurikirana’’.

Abaturage bahuruye baje kureba ibyaraye bibaye.

Inzego zitandukanye zari zahuruye harimo Polisi y’Igihugu, RIB (Rwanda Investigative Bureau), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo kimwe n’abaturage bari bahuruye kureba ibyabaye, kuko umurambo w’uwo mugore basanze abagizi ba nabi bamwambuye imyenda yose, kugeza ku yo imbere iri ku ruhande rw’aho umurambo wari uri.

Uwimana yiciwe mu Mudugudu wa Masizi mu rubingo rw’inka aho umurambo wari uri, biragaragara ko yaba yishwe bamaze kumusambanya no kumufata ku ngufu.

Abaturage bahamya ko nta wumvise nyakwigendera akoma akururu, bakeka ko bashobora kuba bari bamupangiye bakamuhwanya ari abantu barenga 1, kuko yari aziritse mu maso no mu ijosi, amaguru ari hejuru, bamwambuye ubusa mbere y’uko bamwica urupfu rw’agashinyaguro.bigaragara ko babanje kumusambanya.

Amakuru dukesha umunyamakuru yakuye mu baturage bavuga ko muri ako gace gahana urubibi na Zindiro haherutse kandi gupfiramo abasore babiri aho umwe yakubiswe na bagenzi be basangira inzoga saa munani z’ijoro bamukubita muri nyiramivumbi ajyanwa kwa muganga apfirayo hari n’undi musore bitaga Gakondo na we wahiciwe saa kumi n’imwe za mugitondo, mu gihe bapakururaga ibicuruzwa bagenzi be baramukubita arapfa na we apfa ageze kwa muganga.

Izo karitsiye ebyiri bitewe n’inzoga, gusinda hamwe n’ubusambanyi buri gihe harangwa n’urugomo rudasanzwe. Inzego z’umutekano zari zikwiye guhagurukira icyo kibazo kuko amazi yamaze kurenga inkombe.

Basanda Ns Oswald na Kandama Jeanne

 

To Top