Umuco

Bukavu: Hafashwe inyeshyamba za Mai Mai 36 zibasiye uwo mujyi

Umujyi wa Bukavu ku wa 03 Ukwakira 2021 waraye utewe n’abantu bitwaje intwaro batari bamenyekana, biravugwa ko ari inyeshyamba za Mai Mai, baje bavuga ko badashaka Abashinwa bahawe isoko ryo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Mwenga gaherereye mu burengerazuba bw’uwo mujyi.
Amakuru aturuka mu Mujyi wa Bukavu avuga ko hakomeretse inyeshyamba 36, hapfa 6 ku ruhande rw’abateye ni mu gihe mu ruhande rw’Ingabo za FARDC na Polisi hapfuye 3 harimo n’umu polisi 1.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverineri Théo Ngwabije yabwiye abaturage kudahungabana kubera Ingabo zabo zirukanye abateye, abasaba kandi ko abaturage bagana ku mirimo yabo ni mu gihe Commandant wa 33 regiyo ya gisirikari na we yari yabanje kubwira abaturage gukomeza kuguma mu mazu yabo.
Ku wa 03 Ukwakira 2021 ni bwo abadepite b’Intara bari bafite ibiri ku murongo w’ibyigwa ko bagomba gusuzuma uburyo ibirombe by’amabuye y’agaciro yahariwe isoko ry’Abashinwa. Ntabwo biramenyekana icyaba cyatumye izo nyeshyamba zibasira Umujyi wa Bukavu bigatuma uwo Mujyi uba mu mpagarara.
Intara y’Amajyepfo imaze kuba isibaniro ry’intambara z’urudaca, kuko Akarere ka Bibogobogo umutwe w’iterabwoba wa Mai Mai uherutse kwica, ugasenya amazu y’abaturage, aho bamwe bahunze igihugu, ni mu gihe kandi mu Karere ka Rurambo, abaturage bahunze bakaba barakwiriye imishwaro, Minembwe, Mibunda n’indodo byabaye indiri y’abo bicanyi.
Umunyamulenge ni we wari ku isonga wo guhigwa bukware, bavuga ngo umunyarwanda ko agomba gusubira iwabo mu Rwanda,none se kuki uyu munsi bibasiye Umujyi wa Bukavu kandi utuwemo amoko yose. Ubutegetsi bwa RDC bwari bukwiriye gusuzumana ubushishozi iki kibazo aho inyeshyamba zimaze kwigira indakoreka, bakora icyo bishakiye.
Editor

To Top