Ubuzima

Bugesera:Abanyonzi barifuza kurenganurwa mu gihe cya Covid-19

Eric Habimana

Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi nk’abanyonzi, bo Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, barashinja inzego z’ubuyobozi mu nzego z’ibanze n’izo umutekano muri uyu murenge kubahohotera, mu gihe amasaha yo kuva mu muhanda yashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya  COVID-19  aba ataragera, ndetse no mu gihe ayo kugera mu muhanda mu gitondo aba yarenze, bakavuga ko aka ari akarengane bakorerwa ari nayo mpamvu basaba kurenganurwa.

Abanyonzi bakorera muri santere ya Nyabagerwa mu Murenge wa Rilima, baravuga ko inzego z’ibanze n’izo umutekano muri uyu murenge; zikomeje kubakorera icyo bita ihohoterwa, dore ko izi nzego zibafata isaha yashyizwe yo kugera mu rugo mu kwirinda Covid-19 itaragera, hakaba n’abandi bavuga ko n’isaha yo kugera mu muhanda mu gitondo ishobora kuba yarenze, nyamara izo nzego zagufata zikihutira kuguhana, bakavuga ko ibi ari akarengane gakomeye, dore ko hari n’abo basanga mu ngo zabo bakabatwara.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Millecollinesinfos.com, bagize bati“ amasaha yo kuba twavuye mu muhanda aba ataragera, ukajya kubona abayobozi baraje bari kumwe n’abashinzwe umutekano bakakubwira ngo jya mu modoka, n’igare ryawe bakaritwara ngo warengeje amasaha, saa kumi n’ebyiri ni ukuba twageze mu rugo, ariko nk’ubu hari abo baherutse gufata mu ma saa kumi n’imwe, dusigaye tubabona tukiruka, na mu gitondo iyo uje ku kazi baragufata ngo amasaha y’abanyonzi ntabwo aragera, mutuvuganire kuko turimo guhohoterwa”.

Aba banyonzi basaba izi nzego zibafata kutabarenganya, hagahanwa gusa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Uwamahoro Théoneste, ntiyemeranya n’ibivugwa n’aba banyonzi ko bahohoterwa isaha yo gutaha itaragera, cyangwa iyo kubyuka,  akavuga ko bahana uwarenze ku mabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, dore ko ibyo bashinja inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kubahohotera avuga ko atari abizi, akabasaba kubahiriza amabwiriza, aho kwitana ba mwana n’izi nzego.

Guhohotera bamwe mu baturage, ahanini bishingiye ku mpamvu y’uko ubuyobozi buba buvuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, si mu Murenge wa Rilima gusa bivugwa, dore ko hari na bamwe mu bayobozi bagiye bagwa muri uyu mutego mu ntara zitandukanye, bamwe binabaviramo gutakaza akazi.

 

 

 

 

 

To Top