Ubuzima

Bugesera:Ubuhamya bwa bamwe mu bagabo baboneje urubyaro

Dusabimana Alice

Ku wa  27 Ugushyingo 2020 mu Rwanda, mu Karere ka Bugesera hateraniye inama yakoreshejwe na AMEGERWA ku bufutanye n’Akarere ka Bugesera n’inzego z’ubuzima ku ruhare rw’umugabo mu kuboneza urubyaro.

Ndahimana Jean de Dieu Umuyobozi Mukuru wa  AMEGERWA yavuze ko bagerageza guhindura imyumvire y’abagabo ku bijyanye no kuboneza urubyaro, nubwo bitoroshye kumvisha umugabo kuboneza urubyaro nk’umugore gusa biri kugenda biza gake gake, kuko bari gukorana n’inzego z’ibanze hamwe n’inzego z’ubuzima n’imiryango itagengwa na Leta.

Yakomeje agira ati  ‘‘Kugira ngo uruhare rw’abagabo mu kuboneza urubyaro rugerweho, ni uko ubuyobozi bwegereye abaturage bwakangurira abaturage kuyikoresha, kuko nta kibazo bigira usibye imyumvire iri muri rubanda’’.

Yakomeje agira ati ‘‘Dutinyuke kubivuga kandi twese tugire uruhare mu bukangurambaga. Hari igihe uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagore bwanga nk’udupira, ibinini….. bityo umugabo agafata iya mbere akaruhura umugore, akaboneza urubyaro’’.

Dukangurire abaturage izi serivisi tubaha amakuru yizewe, kuko abenshi baba bafite amakuru bakuye mu tubari, ku mihanda, mu nshuti n amashyirahamwe adafite aho ahuriye n’ubuzima, kandi dufatanyije twatsinda uru rugamba’’.

Pierre yagize ati ”Naboneje urubyaro kubera ko nabonaga ko natwe bitureba”.

Pierre ni umugabo wubatse ufite n’abana batanu ukora akazi ko gusudira,waboneje urubyaro, ashishikariza abagabo kuboneza urubyaro kandi anabahumuriza ko nta ngaruka bigira, ku mubiri no muri gahunda z’abashakanye.

Millecollinesinfos.com yaganiriye na Pierre agira ati ‘Naboneje urubyaro kubera ko nabonaga ko natwe bitureba. Ntabwo byagakwiriye ko kuboneza urubyaro biharirwa abagore kandi n’abagabo bababohora, harasabwa guhindura imyumvire gusa’’.

Kubyara abana benshi bigira ingaruka ku muryango no ku gihugu kubera ko bikugora ku babonera ikibatunga, amafaranga y’ishuri, ari byo bikurizamo ikibazo cy’abana bo mu muhanda baba umutwaro ku gihugu’’.

Yakomeje agira ati ‘Njya gufata umwanzuro wo kujya kuboneza urubyaro ni uko nari narahuye n’ibibazo byinshi. Mfite umugore n’abana batanu ku myaka 36. Umugore wanjye yakoreshaga ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ariko agasama ni ho nanzuye ko namuruhura nkaboneza urubyaro, kuko ninjye byagarukagaho bivuna nshakira igitunga umuryango, amafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa.

Kuboneza urubyaro ntibyeze bituma mpagarika akazi gatunga urugo kandi na nyuma yaho nakomeje kubaka urugo. Bwa mbere nirinze kuba nabivuga mu bagabo kugira ngo ntaba iciro ry’imigani, ariko maze kubona inyungu zabyo, natangiye gukangurira bagenzi banjye kugana izo serivisi.

Ndahumuriza abagabo bifuza kuboneza urubyaro ariko bakazitirwa n’amabwire ko batakubaka urugo cyangwa ngo bagire ibyishimo, ahubwo ko baba batekanye ko umugore atasama inda itateganijwe.’

Espoir Kajibwami umuganga ku bitaro bya Kibagabaga, yemeza ko kuboneza urubyaro ku mugabo nta ngaruka mbi bigira, ahubwo bitanga umusaruro kuko aboneza urubyaro by’igihe gihoraho, kandi agakomeza agakora inshingano ze nk’umugabo mu rugo.

Kajibwami yagize ati ‘Umugabo aba ameze kimwe nk’umugore waboneje urubyaro kuko bose bakorerwa ikitwa ‘‘tubal ligation’’, rwo gukata udusabo tujyana intanga. Urugero abagabo baboneza urubyaro bariho rugenda ruzamuka ariko ntibirancengera mu bagabo, kuko imibare dufite itwereka ko twakira abagabo nk’icumi gusa mu kwezi. Ni bintu tugomba gushishikariza abantu tugahindura imyumvire, duhereye mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu.’

Ndayisabye Viateur umuyobozi mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera yabwiye abitabiriye inama ko kuboneza urubyaro ari ibintu byumvikanye ku ruhande rw’abagore, ariko iyo bigeze ku ruhande rw’abagabo usanga ari ibintu bitarumvikana neza kubera imyumvire y’abaturage, ahanini iterwa ni uko ubwo buryo aba ari burundu, bityo bakagira ubwoba ko bashobora gukurirwamo kunanirwa gutera akabariro.

Yakomeje agira ati ‘Tugomba gukangurira abantu kuboneza urubyaro bihereye mu buyobozi bwo hasi, nta kintu ngenderwaho cyo kuboneza urubyaro nk’imyaka runaka cyangwa kuba warabyaye abana umubare runaka. Igihe cyo guharira umugore kuboneza urubyaro wenyine cyararangiye, kubera ko atari we ugira ingaruka nko gutwita cyangwa kunanirwa k’umubiri, ahubwo n’umugabo avunika atunga urugo kandi umubare w’abaturarwanda wiyongera kandi ubuso bw’igihugu butiyongera.’

Nubwo ahanini ari abagabo banga kuboneza urubyaro, hagaragaye ko n’abagore babo babigiramo uruhare babitewe n’ubwoba ko abagabo babo bazananirwa gutera akabariro bikaba byasenya urugo.

Ubuyobozi bw’akarere bwibukije abitabiriye inama ko ubukangurambaga bujyanye no kuzuzanya kw’abagabo n’abagore bihabanye n’abatekerezaga ko ari Ukwigaranzura kw’abagore ku bagabo cyangwa se kuneshwa kw’abagabo ku bagore babo. Bwakomeje kandi bwibutsa ko iyo umuryango uteye imbere, n’igihugu kiba gitera imbere.

 

To Top