Ubukerarugendo

Bugesera: Umwarimu yiyemeje guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni

Ndaruhutse Emmanuel yahagurukiye kubungabunga ibidukikije, ariko anateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni. Iki gikorwa akaba yariyemeje kugikora akibangikanyije n’umwuga w’uburezi asanzwe akorera mu karere ka Bugesera.

Abikesheje amahugurwa yahawe muri Kenya agendanye n’ubukerarugendo n’andi mahugurwa yateguwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ku bijyanye no kuyobora ba mukerarugendo ni bwo yaje kuyoboka ubukerarugendo bushingiye ku nyoni arabuhamagara buramwitaba arabimenya cyane. Ubu akaba ari mu bantu 30 mu gihugu bumva ubwo bukerarugendo kandi babizi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yavuze ko akiva mu mahugurwa yabanje kumva ko nta cyo azamumarira abona nta ho yahera yita ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku nyoni, gusa yaje kugirwa inama y’uko afatanyije n’abandi bakora koperative, bayikoze aba umuyobozi wungirije  wayo, yitwaga Tera Intamwe Tours Cooperative ikaba yaragombaga gukora ubukerarugendo bw’inyoni atorerwa bakomeza gufashwa na RDB.

Batangiye bishyuza amafaranga 10.000 Frw ku mukiriya uje kureba inyoni, gusa bamwe mu banyamuryango ba koperative byaje kubananira kuko batabyumvaga neza asigara wenyine.

Ati: “Natekereje ukuntu Perezida wa Repubulika ahora asaba abantu kwiteza imbere ngo nange nicare singire icyo nkora cyanteza imbere. Ndavuga ngo ibi bintu ndabizi, ndabyumva reka ntangire mbikurikirane. Ubwo ni bwo natangiye gukora abantu batangira kumenya kugeza menyekanye ku rwego rw’igihugu. Baza nkabafasha, ibintu bigenda neza uwo nafashije akabwira abandi.”

Yatangiye afasha abanyeshuri  bimenyereza mu bukerarugendo

Ndaruhutse avuga ko amaze kumenyekana yashinze kampani imufasha kugira aho abarizwa no gutanga serivisi nziza, atangira gufasha abana bimenyereza umwuga mu bijyanye n’ubukerarugendo bo mu mashuri yose yo mu Burasirazuba, mu mujyi wa Kigali, n’abiga mu bindi bigo byo mu majyaruguru.

Ati: “Abana barazaga nkabigisha ibijyanye n’ubukerarugendo, ndetse n’uko bayobora ba mukerarugendo uburyo umunyeshuri yakwereka umukiriya inyoni, ni gute umukiriya yabikunda, uko mwana azitwara ibikoresho azabikoresha ate?”

Avuga ko yigishije abana uburyo bakora kampani zakora uburyo bw’ubukerarugendo ubu abamaze kuzishinga ni babiri.

Uko ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bukorwa

Asobanura uburyo ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bukorwa yagize ati: “Bisaba ubundi bumenyi ariko ushaka kubimenya abyitaho kandi akabikora. Inyoni zikora cyane iyo ziri gushaka ibyo zitora nko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza i saa yine n’ikigoroba guhera i saa kenda kugeza saa kumi n’imwe ni ho usanga izo nyoni zikora.

Hari amoko y’inyoni ashobora kuboneka aha n’aha bitewe n’imiterere y’ahantu, niba ari impande y’ibiyaga tuzagira inyoni zo mu mazi, niba impande y’ayo mazi hari ibishanga hari inyoni zigomba kuhaboneka bitewe n’ibyo zizahabona bizitunga niba hari umurima hari inyoni zihaza kuko zizatora udusimba muri uwo murima. Inyoni zikunze kujya mu mirima ni nk’isandi, umununi, ibishwi hari n’izindi usanga mu rugo zidatinya abantu hakaba n’izindi zitinya abantu.”

Muri uko gusura izo nyoni avuga ko bisaba umuntu ubihugukiyemo ugufasha muri ubwo bukerarugendo. Kuri Ndaruhutse we afite amasite agera kuri 11 yagennye yo kureberaho inyoni mu Bugesera, umuntu ashobora kugenda akidagadurira areba izo nyoni.

Avuga ko iyo ugiye ahantu hagenwe ho gusura inyoni, 80% by’inyoni umukerarugendo arazibona. Ati: “Iyo bamukerarugendo baje bajya muri hamwe muri aho hantu, bakabona izo nyoni bakishima. Abantu bamenyereye inyoni, kuyireba ubwayo ukamenya ubwoko bwayo, ukamenya ukuntu ikora, uko ibaho, mu muryango wazo ese ibaho yonyine. Niba ari ingabo igendana n’ikigore cyayo, ese zibana gute n’abantu.”

Yatanze urugero rw’inyoni yitwa inuma uburyo ibaho nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye. Muri rusange abahanga ngo bagaragaje ko inuma y’ingabo idashobora kujya gushaka indi ngenzi yayo ahandi ngo bibane bikore umuryango.

Ati: “Inuma zivuka ari ebyiri, havuka inuma y’ingabo n’inumakazi, izo ni zo zibana zigakora umuryango. Imwe muri izo numa iyo ipfuye hagasigara indi, iyi yasigaye nta bwo  ijya gushaka indi iyisimbura irayihorera ikazabaho yonyine kugeza ipfuye”.

Hatangiye ubushashatsi mu kwita amazina inyoni

Afatanyije na bagenzi be bakorana n’umunyeshuri wiga muri Oxford University bakora ubushakashatsi ku kwita inyoni amazina y’ikinyarwanda, ubu bakaba baratangiye kwandika igitabo. Avuga ko hari inyoni zisanganywe amazina y’ikinyarwanda ariko hari n’izindi bagomba kwita zitahawe amazina y’ikinyarwanda kugeza uyu munsi.

Ati: “Mu Rwanda tugira amoko y’inyoni asaga 700, ugereranyije n’u Bwongereza kuko tuburusha amoko menshi y’inyoni. Kugeza ubu nge nshinzwe kwita amazina inyoni zo mu mazi kuko nakunze kuba ahantu hari ibiyaga. Inyoni maze kwita amazina ni 69 nshyanshya izo abandi batari barise”.

Ubuhanga buzagaragara muri uko kwita amazina inyoni avuga ko azashyiraho akarusho ko kwandika ayo mazina mu nyandiko nyejwi ku buryo n’umuzungu ashobora kubona iryo zina akabasha kurisoma.

Abakerarugendo n’abashakashatsi batangiye gukora ubukerarugendo bushingiye ku nyoni, kugeza ubu abageze kuri Ndaruhutse b’abakerarugendo bageze hafi kuri 36 gusa hari n’abashakashatsi baba baturutse mu gihugu.

Yasobanuye ko abanyarwanda bataritabira cyane ubukerarugendo bushingiye ku nyoni, uretse abanyeshuri gusa baba bimenyereza abandi nta bwo bitabira cyane.

Ati: “Abanyarwanda nta bwo bari bamenya ko inyoni tuzireba, usanga abantu bazireba mu Rwanda ari abayobora ba mukerarugendo baba bagira ngo bazisobanukirwe.”

Ubukerarugendo n’uburezi  byamufashije kwiteza imbere 

Ndaruhutse avuga ko uko yagendaga akora haba mu guteza imbere ubukerarugendo abifatikanyije n’umwuga w’uburezi byamufashije kwiteza imbere, aho yabashije gusoza amasomo ye ya kaminuza ikiciro cya kabiri mu rurimi rw’Icyongereza.

Ati: “Mu kuriha amasomo yange amafaranga nagiye nyakura mu bukerarugendo bushingiye ku nyoni no kwaka inguzanyo mu Mwarimu Sacco.

Yabashije kwigurira ibikoresho by’indeba kure abikesheje iyo myuga ibiri akora. Mu nyungu bagiye kandi ngo yagiye atanga ubwishingizi ku bantu bamwe batishoboye, afasha umuryango we cyane cyane barumuna be. Ubu hari murumuna we yashingiye iduka riranguza binyuze muri uriya mushinga.

Gusa ngo afite imbogamizi ku bijyanye n’ibikoresho bikiri bike cyangwa bitajyanye n’igihe, amikoro ataraba menshi hakaba hakenewe abaterankunga.

Yasabye buri wese ko yakomeza guharanira kubungabunga ibidukikije, kuko bifitiye akamaro urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

To Top