Amakuru

Bugesera: Umurambo w’umusore wabonywe mu rukerera umanitse ku icyuma

(UPDTADE)Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwaga Nsabigaba Jean Paul wari utuye mu Mudugudu wa Gasenda II, Akagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera umusore basanze amanitse ku icyuma yapfuye, abantu bakaba bakomeje kwibaza icyateye urupfu rw’uyu musore, birakekwa ko abamaze kumwica ari bo bashobora kuba bamumanitse kuri icyo cyuma hafi y’ikibuga cy’umupira.

Amakuru dukesha Umuseke.rw wavuganye na CIP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Police mu Intara y’Iburasirazuba yavuze ko amakuru bahawe n’abaturage bavuze ko Nsabimana Jean Paul bamusanze amanitse ku cyuma, ko ibyo byabaye mu rukerera rushyira kuri uyu wa mbere, ko uretse gutanga amakuru y’ibanze ibindi ari urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubikurikirana.

Abaturage babwiye icyo kinyamakuru ko uriya musore hari abantu bari baje kumusura nijoro aho yabanaga na mugenzi we, uwo babanaga araryama yibwira ko yatashye, mu gitondo umuturanyi ko ari we waje kubona umurambo w’uwo musore ku kibuga cy’umupira amanitse mu myenda, bamwishe kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yavuze ko nyakwigendera koko yitwa Nsabigaba Jean Paul akaba yabonywe mu rukerera.

Ati “Abaturage ni bo bamubonye batabaza RIB, irahagera ibimenyetso byakusanyijwe, umurambo ugiye kujyanwa muri Laboratoire ipima ibimenyetso kugira ngo ukorerwe isuzuma, n’iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.”

Dr Murangira atanga ubutumwa ku bantu, bwo kureka gukeka kugeza igihe hamenyekanye iby’iperereza rigaragaza.

Basanda Ns Oswald

To Top