Ibidukikije

Bugesera: Imyaka 10 irirenze batarabona ibyangombwa by’ubutaka bahawe

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kavumu Akagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, batuye mu bibanza bahawe na Leta, baravuga ko imyaka igiye kuba icumi batarahabwa ibyangombwa by’ibyo bibanza bahawe, ibyo bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka z’uko nta bikorwa by’iterambere bakoresha aha batuye, ibintu biniyongeraho ko bafite impungenge z’uko hagize ibikorwa by’iterambere rusange bihanyuzwa batasha guhabwa ingurane.

Ingo zisaga makumyabiri ni zo zifite ikibazo cyo kuba nta byangombwa by’ibibanza batuyemo bahawe, aho bavuga ko imyaka igiye kugera ku icumi, Ibi bikaba ari byo abo baturage bo mu Kagali ka Gakamba mu Mudugudu wa Kavumu baheraho bakavuga ko, kutagira ibyangombwa bikomeje kubagiraho ingaruka zo kutabasha kugira ikindi bashobora gukora bifashishije ibibanza batuyemo, no kuba nta ngurane bashobora kubona, nyamara ibi bikaba biriho hari bamwe muribo bamaze kubihabwa.

Bati “ubu butaka dutuyeho ni ubwo Leta yaduhaye hashize imyaka irenga icumi tubuhawe,gusa ikibabaje ni uko nta kintu na kimwe twemerewe kubukoresha bitewe ni uko nta byangombwa byabwo dufite,mbese tumeze nk’ababutijwe, kuko niba ufite ubutaka se butakwanditseho,ntiwajya kwaka ingwate ngo ubugwatirize mu gihe ushaka kwiteza imbere,,hari bamwe muri bagenzi bacu bo bamaze kubihabwa, mutuvuganire, natwe tubashe kugira uburenganzira kuri b’uno butaka”.

 

Gusa kuri kino kibazo Rugambwa Emmanuel uyobora ishami ry’ubutaka mu Karere ka Bugesera, ntiyemeranywa nibyo bavuga, akaba ari naho ahera abasaba kujyana ku murenge ibyemezo bahereweho ibibanza, kugira ngo bafashwe kubona ibyangombwa bya burundu.

Ubundi itegeko ryerekeye ubutaka  rivuga ko mu gihe umuturage yatujwe, bitarenze imyaka itanu aba agomba guhabwa icyangombwa cya burundu cy’aho yatujwe, mu gihe rero aba baturage batarahabwa ibyangombwa bakomeje kuba mu rujijo kuko nta bikorwa by’iterambere bakoresha ibi bibanza batuyemo; n’ababikoze bakabikora binyuranyije n’amategeko, bisaba ko ubuyobozi bwajya bwita kuri ibi bibazo, kugira ngo abaturage bakomeza kutaba mu rujijo.

Eric Habimana

 

 

To Top