Ubukungu

BNR: Yazamuye igipimo cy’inyungu kiva kuri 4.5% kigera kuri 5%, mu gukumira izamuka ry’ibiciro ku isoko

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki Nkuru y’u Rwanda (bnr) rigaragaza ko mu nama yayo ngarukagihembwe yateranye ku wa 15 Gashyantare 2022, ko Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga muri BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50 igera kuri 5% ivuye kuri 4.5%, mu rwego rwo gukumira izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Impamvu y’iryo zamuka ry’inyungu bnr iba yashyizeho biba bigamije kugabanya umubare w’inguzanyo, amafaranga akaba make mu baturage bityo igiciro ku bicuruzwa kikagabanuka, agaciro k’ifaranga kakiyongera.

Mu Rwanda kimwe no ku isi nyuma ya Covid-19, aho ubukungu bwahanantutse cyane, kuri ubu ubukungu bwari butangiye kwijajara ni kuvuga butangiye kuzamuka, nibwo kandi ibiciro byagiye byiyongera ku ibicuruzwa, rero mu gutuma ibiciro bishobora kugabanuka ni uko inyungu Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuyeho 0.5%.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga muri BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50 igera kuri 5% ivuye kuri 4.5%.

Banki Nkuru itangaza ko itazajya hejuru y’urubibi ntarengwa rwa 8% mu mpera y’umwaka muri uyu mwaka wa 2022, igipimo mpuzandengo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, kizaba hejuru y’igipimo fatizo cya 5%.

Icyo ni cyemezo kigamije gukumira izamuka ry’ibiciro ku isoko n’izahuka ry’ubukungu rigakomeza gushyigikirwa. Nyuma yo gusuzuma uko ubukungu buhagaze ni uko bwitezwe mu gihe kiri imbere ku rwego rw’isi n’imbere mu gihugu.

Umusaruro mbumbe ku rwego rw’Isi wiyongereyeho 5.9% mu 2021 ndetse witezwe kwiyongeraho 4.4% mu 2022, nyuma y’ihungabana ryo ku kigero cya 3.1% ryabaye mu 2020.

Iryo zamuka rifitanye isano no kuba bimwe mu bikorwa by’ubukungu bikomeje kuzahuka, ahanini bishingiye ku ngamba ngandurabukungu zafashwe mu bihugu hirya no hino ku Isi, n’ubwo itangwa ry’urukingo rwa COVID-19 rikomeje gukoma mu nkokora izahuka ry’ubukungu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Nyamara, uko ubukungu bw’Isi bwiyongera, ni nako ibiciro ku isoko bizamuka, ahanini bitewe n’ubwinshi bw’ibisabwa ugereranyije n’umusaruro uri ku isoko.

Basanda Ns Oswald

 

To Top