Umuco

Bimwe mu byaranze taliki 25 Ukuboza mu mateka y’isi

Eric Habimana

Taliki ya 25 Ukuboza ni umunsi wa 359 mu minsi igize umwaka, ukaba uwa 360 muri kalendari ya Geregori. Hasigaye iminsi itandatu kugira ngo umwaka urangiye. Nubwo inkomoko nyayo y’iyo tariki idasobanutse neza,ni umunsi abatuye isi bizihiza umunsi mukuru wa “Noheli”  bisobanura ivuka rya Yesu Kristo cyangwa Yezu, uwo munsi ni bwo wizihizwa, bimaze kumenyekana bwa mbere nk’itariki Yesu yavukiyeho na Sextus Julius Africanus mu 221.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

2006: Umuhanzi w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo James Brown, uzwi ku izina rya “Nyiricyubahiro w’ubugingo “the Godfather of Soul” yapfuye afite imyaka 73.

1991: Mikhail Gorbachev yeguye ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

1977: Charlie Chaplin, umukinnyi w’umunyarwenya w’umwongereza akaba n’umuyobozi uzwi cyane nk’umwe mu bantu bakomeye mu mateka yo gukora amashusho yapfiriye i Corsier-sur-Vevey, mu Busuwisi.

1821: Clara Barton washinze Croix-Rouge y’Abanyamerika nibwo yavutse, aho yavukiye  Oxford, muri Massachusetts.

1776: Mu gihe cy’Impinduramatwara y’Abanyamerika, Jenerali George Washington yambutse uruzi rwa Delaware maze atungura Abongereza i Trenton, muri Leta ya New Jersey.

1066: William I yambitswe ikamba ry’umwami w’Ubwongereza, arangiza ku mugaragaro Intsinzi ya Norman.

800: Charlemagne, umwami w’Abafaransa, yabaye umwami wa mbere w’ingoma yera y’Abaroma.

1914 : Ubufaransa–habaye Intambara ya mbere y’isi yose, aho Abasirikare b’Abadage, Uburusiya, Ubufaransa, n’Ubwongereza ,bambutse ubutaka butagira ba nyirabwo “no man’s land” bahuriza hamwe bizihiza .

2000: Ubushinwa – Umuriro Mu birori bya Noheri, Abashinwa bateguye ibirori bitemewe aho byari byateguriwe hafatwa n’inkongi y’umuriro uhitana abarenga 300 i Luoyang, mu Bushinwa.

To Top