Umuco

Bibogobogo: Abanyamulenge bakuwe mu byabo, baricwa barangazwa na Mai Mai

Abaturage bo mu Bibogobogo mu Intara y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bishwe, baranyagwa, barasenyerwa amazu n’amatungo yabo yose ajyanywa bunyago na Mai Mai Yakutumba, Birozebishambuke, abo bagizwe n’amoko y’Ababembe, Abapfurero, Abanyintu n’Abavira.
Ibyo byabaye ku wa 13-14 Ukwakira 2021, abantu bamaze guhitanwa n’iyo ntambara ntabwo umubare wari wamenyekana, kuko kugeza ubu nta ahantu babarizwa. Ku munsi w’ejo abantu batatu barimo n’umugore n’abandi batatu bakomeretse ku munsi w’ejo ni bo bari bamenyekanye. Muri iki gitondo cyo ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo bakomeje umugambi wabo mubisha wo gukomeza kurimbura abantu.
FARDC, Ingabo za Leta zarebereye nta cyo yigeze ikora, mu gihe abaturage bicwaga, bangazwa izuba riva, abo basirikari batuye Baraka bakibwirwa iyo nkuru ntacyo bakoze, ahubwo bavugaga ko badashobora gutabara Abanyarwanda. Jenoside ikomeje gukorerwa Abanyamulenge muri Kongo Kinshasa, mu Intara y’Amajyepfo, aho uduce dutandukanye tumaze kuba amatongo bitewe na Mai Mai bakingiwe ikibaba n’Ingabo za FARDC.
Ngirumukiza David Umuyobozi w’Akarere ka Bibogobogo, yavuze ko imihana 6 y’ako karere ari yo yamaze gutwikwa ariko uko umunsi wagiye uca ikibu, nibwo hamenyekanye ko ako karere kose abaturage n’amazu yatwitswe, abaturage bakaba berekeje mu Mujyi wa Baraka, abandi bahungira mu mashyamba, abenshi baricwa n’iyo Mai Mai Yakutumba na Birozebishambuke bakingiwe ikibaba n’Ingabo za FARDC, kuko bigaragara ko abasirikari bari batuye muri ako gace bimuriwe ahandi hasigara gutyo, kugira ngo babone uko bakora Jenoside ikorerwa Abanyamulenge muri ako karere.
Mu misozi miremire n’imigufi muri Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga, ubwoko bw’Abanyamulenge bumaze imyaka irenga itanu iri mu kaga yicwa na Mai Mai ibifashijwemo n’Ingabo za Leta, aho icyo bagamije ari kubamaraho ku butaka bwa Kongo Kinshasa.
Inzego zibifitiye ububasha zari zikwiriye kwihutira gukemura ibibazo by’inzangano no guhembera amacakubiri, biterwa n’abanya politiki barimo Bitakwira Justin kimwe n’abandi bahora bakangurira bene wabo b’Ababembe, Abapfurero n’Abanyintu, kwica, gusenya kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge. Ni nde uzarengera buri bwoko bukomeje kurimburwa umunsi ku wundi nta cyo bazira.
Ubwanditsi

To Top