Ubuzima

Nyanza: Haracyari imvugo zigitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, baravuga ko hari imvugo zimwe na zimwe zituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa rikomeza kwiyongera aho batuye.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Busasamana bavuga ko imvugo zihari zituma ihohoterwa ryiyongera aho batuye

Bati “ muri uyu Murenge imvugo zimwe na zimwe zigikoreshwa ni zo zituma hakiri imiryango imwe n’imwe ikirangwamo amakimbirane,nk’abakivuga ngo urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro, iyo abagabo bumvise izo mvugo ni byo bibatiza umurindi wo kumva ko nta mugore ufite ijambo”.

Abagabo bo muri uwo murenge bavuga ko izo mvugo nta zihari cyakora ihohoterwa rirahari. Bati “ kuba ihohoterwa rihari byo rirahari ariko ntabwo twavuga ko biterwa ni zo mvugo kuko nta nizihari”.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihari ariko ko hari ingamba zafashwe zo kurirwanya.

Ati “ ni byo koko mu murenge wacu haracyari imiryango ikirangwamo amakimbirane, nizo mvugo hari abakizifite ariko mu byo twashyizemo imbaraga ni byo birimo, kuko ubu turimo gukorana n’inzego zitandukanye mu buryo bwo kubigisha, mu bukangurambaga butandukanye kugira ngo ikibazo cy’amakimbirane gicike”.

Amakuru atangwa n’Umurenge wa Busasamana avuga ko kuva mu ntangiro z’uyu mwaka habarurwa ingo 112 zibanye mu makimbirane n’abangavu 33 basambanyijwe, anavuga kandi ko ubusinzi, ubusambanyi n’ubushoreke ari byo biri ku isonga mu gutera ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri uwo murenge.

Mu gihe izo mvugo nka ”ni uko zubakwa” n’izindi zakomezwa gukoreshwa muri sosiyete zishobora kuba imwe mu mpamvu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rikomeza gufata intebe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana buvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikihagaragara ariko ko hari ingamba zafashwe zo kurirwanya.

Basanda Ns Oswald

 

 

To Top