Umuco

Bamporiki yasohokanye n’umugore we ku Nyanja agaragaza Ikinyarwanda cy’uje umuco

Bamporiki Edouard yashyize kuri Twitter ye amafotos agaragara ari kumwe n’umugore we mu bihugu by’amahanga, ikindi yanditse kuri iyo twitter ikinyarwanda cy’umwimerere kijimije kitapfa gusobanukirwa n’abakiri bat obo muri iki gihe.

Ati ‘‘Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo.Akira intashyo nkomoye aha Imana zereye, ku bibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda’’.

Bamporiki aha yavugaga ko abaturage bo mu gihugu cy’abera ari kugiriramo ikiruhuko, bamuhaye intashyo aha ab’i Rwanda, ubu bariho batekanye nubwo hari igihe bigeze kurara amajoro bari mu bibazo

Yagaragaje ko ari mu bihugu by’abera, aho yasanze bafite ubunararibonye mu koga mu Nyanja, ati “Nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse’’!

Hon Bamporiki yahise ashyira hanze amafotos we n’umugore we bari ku inyanja, ibyo bibaye mu gihe abagize Guverinoma bari mu kiruhuko

Hon Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, yahise ashyira hanze amafotos we n’umugore we bari ku inyanja, ibyo bibaye mu gihe abagize Guverinoma bari mu kiruhuko bituma bamwe bajya kuruhukira hafi y’i Nyanja mu bihugu by’amahanga, kuko amafotos abigaragaza.

Hon Bamporiki Edouard akunze kurangwa n’ikinyarwanda cyuje umuco no kuzimiza aho yagiye avuga ati ‘‘Nirwande. Rutaramwe n’abo mwibaruka. Barwimane, rugwize imbuto b’ubugiri.

Nsuwe n’uwantoje, uwantoye. Uwantegetse gutamika abato uRwanda. @Bamporikie Urwanda rwandiye Avignon Nirweme.

Nyiratsibura w’abera umu,nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse!

Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo.Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima.

Twasubiye mu nzira y’abazima.heme uRda Ramutswa n’abo wibarutse Nyiringabo! Abatindi bagutuka bibagaruke ibitutsi byabo ntibagutindeho, uhundwe ikuzo n’ibibondo wibaruka kurya na kuno. aho imbuto zishakwa umu n’umwo zihunikwa Harindwe n’Abakaragandekwe bawe Weme.

To Top