Uburezi

Ambasade Israyeli irateganya guha abarimu mudasobwa

Basanda Ns Oswald

Dr. Iyamuremye Augustin Perezida wa Sena ari kumwe na ba visi perezida bombi ba Sena, yavuze ko ari ubwa mbere Amb.Ron Adam abasura muri manda nshya batangiye ariko byari muri gahunda yo gushimira biro nyobozi ko batorewe kuyobora urwo rwego n’abo bayoborana.

Amb.Ron Adam yagize ati “twaje kuganira ku mubano uri hagati ya Israyeli n’u Rwanda; ni umubano ukomeye, kandi kuva kera, umwaka ushize ubu dufitanye ambasade iri i Kigali, ntabwo ambasaderi wa Israyeli ari mu bindi bihugu ngo ageze aza gusa kudusura, bikaba ari ikimenyetso gikomeye igihugu cyabo gitanga no muri Afurika ku bucuti gifitanye n’u Rwanda’’.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye yavuze ko uruhare rw’abarimu ari runini, yabijeje ko bakiwunononsora ariko bumvaga bashaka amafaranga yo kugura za mudasobwa zigenewe abarimu.

Yagize ati “hanyuma na Minisiteri yacu y’Uburezi y’u Rwanda nayo ikagira urundi ruhare rwo kwigisha abantu kuzikoresha”.

Yakomeje agira ati “hari umushinga mwiza yatubwiye twumva tuzakomeza natwe gushyigikira, wo guha za mudasoba abarimu; twe dufite gahunda yo kuziha abanyeshuri kugira ngo buri munyeshuri agire mudasobwa ariko bo barashaka ko na buri mwarimu yagira mudasobwa. Ibyo byombi rero bije murumva yuko u Rwanda rwatera imbere mu myigishirize”.

Ubufatanye buri mu nzego nyinshi, hari urwego rw’umutekano, urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, uwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’uburezi nk’ubu hari abanyeshuri benshi bajya muri Israyeli kwiga kandi bakabona n’amahirwe yo kwiga mu ishuri ariko bakajya no gukorana no mu nganda cyangwa se mu mirima y’abanyayisirayeli, kugira ngo ibyo bize babishyire mu bikorwa”.

Ntabwo muri Afurika ibihugu bifitanye umubano na Israyeli birimo ambasade birenze 11 ku bihugu 54, urumva rero ko ari ikintu gikomeye.

Ambasaderi Ron yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku mubano wihariye w’ibihugu byombi kuko bifite umubano umaze igihe kirekire, kandi yatumiye ubuyobozi bwa Sena y’u Rwanda kujya gusura Israyeli kugira ngo barebe ibyo bafatanyamo mu nteko zombi.

Leta ya Israyeli igiye gufasha u Rwanda muri gahunda y’uburezi aho igiye gutangiza gahunda ya Mudasobwa ku Mwarimu, muri gahunga yo kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi.

 

.

 

To Top