Umuco

Amatora y’inzego z’ibanze agiye gusubukurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye itangazamakuru ko umwanzuro wa nyuma w’igihe amatora azabera uzafatwa mu mpera z’uku kwezi.

Yagize ati “Twagize ibiganiro byinshi tureba aho icyorezo cya Covid-19 kigana ariko kugeza ubu turabona bishoboka ko amatora yaba bitarenze uyu mwaka.”

Kugeza ubu ibikoresho by’amatora byaraguzwe, lisiti z’itora zaravuguruwe ndetse urutonde rw’abakandida rwarakiriwe kugeza ku ya 22 Mutarama nk’uko Komisiyo y’Amatora ibisobanura.

Imyanya igera ku 340 ni yo ihatanirwa ikaba irimo iy’abakuru b’Imidugudu, Njyanama z’Utugari, Imirenge n’Uturere (uretse utwo mu Mujyi wa Kigali) wongeyeho abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko, n’abafite ubumuga.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yagiye asubikwa kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19, agiye gusubukurwa aho biteganyijwe ko azatwara ingengo y’imari igera kuri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubusanzwe abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku Mudugudu bagira manda y’imyaka itanu. Iheruka yatangiye mu 2016 aho byari biteganyijwe ko igomba kurangira muri Gashyantare 2021.

Amatora ntiyigeze aba ahubwo Sena yatoye itegeko rivuguruye rigenga amatora ryemerera abayobozi b’ibanze gukomeza inshingano zabo kubera ingamba zo kurwanya Covid-19 zabuzaga ko abantu bahurira hamwe ngo babe batora.

Munyaneza yavuze ko amatora agomba kubaho kubera ko umusaruro w’abari mu myanya kandi bararangije bigaragara ko ugenda uba muke.

 

Millecollinesinfos.com

To Top