Amakuru

Amabwiriza yo gushyingura umuntu wahitanywe na COVID-19

Basanda Ns Oswald

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima washyizeho amabwiriza y’uburyo bwo gushyingura mu cyubahiro abantu bahitanywe na COVID-19 ndetse na Ebola hamwe n’izindi ndwara zandura.

 

Amabwiriza avuga ko mbere yo kujya ahari umurambo, hari itsinda ry’abantu bane riba rigomba kuhagera mbere. Iryo tsinda riba ririmo umuntu ufite igicuba gitera umuti wica udukoko aho hantu, umuntu ugenzura niba ibikorwa byose bikorwa mu buryo bwubahirije amabwiriza, uba uganiriza umuryango wagize ibyago n’umuntu uhagarariye idini.

 

 

Umuti ukoreshwa mu gusukura intoki ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.05% naho uterwa aho hantu mu kwica udukoko wo ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.5%.

 

 

Uyoboye itsinda rigiye gushyingura, aba agomba gusobanurira neza abo bafatanyije uko igikorwa kigomba gukorwa mbere y’uko berekeza aho bagomba gusanga umurambo.

 

 

Basabwa kwihanganisha umuryango mu gihe bahuye nawo, ndetse ushinzwe guhanahana amakuru muri iryo tsinda, niwe ufatanya n’umuryango mu guhamagara umunyedini uza kuyobora umuhango mu buryo bw’iyobokamana.

 

 

Basabwa kubaza umuryango niba hari ibyifuzo nyakwigendera yasize mu buryo agomba gushyingurwamo, aha harebwa cyane ku kuba umurambo watwikwa, gushyingurwa mu mva bisanzwe cyangwa se kuwutera imiti. Umuryango uba wemerewe gufata amafoto y’uburyo gushyingura bigiye gukorwa.

 

 

Umuryango kandi ugira uruhare mu gushaka aho nyakwigendera azashyingurwa, byaba na ngombwa akaba ariwo wicukurira imva, mu gihe kandi umurambo ugejejwe mu mva, umuryango uhabwa uburenganzira bwo gusezera bwa nyuma unagamo itaka cyangwa se utera amazi.

 

 

Yaba ku bakirisitu no ku Bayisilamu, gushyingura bikorwa hakurikijwe imyemerere y’idini kandi umuryango utanze ibitekerezo.

 

 

Abagomba gushyingura iyo bageze ahari umurambo, bane bakora mu nzego z’ubuzima bambara imyenda ibakingira kwandura (amasarubeti), aba akoze mu byo umuntu yakwita nk’amashashi.

 

Niba isanduku ariyo iza gushyirwamo umurambo, basabwa ko bayishyira hanze mbere yo kuwushyiramo, hanyuma bakabaza umuryango ubwiherero, ibyumba, urwogero n’ahandi hantu nyakwigendera yakoreshaga, bakahatera umuti wica udukoko.

 

 

Muri ba bantu bane bari mu itsinda ryo gushyingura bambaye imyenda ibakingira kwandura, babiri nibo bemererwa kujya mu cyumba kirimo umurambo. Bawushyira mu ishashi itwarwamo imirambo, umwe ateruye amaguru undi ateruye amaboko barangiza bakayifunga bagateraho umuti wica udukoko ugomba kuba urimo chlorine ingana na 0.5%.

 

 

Basohokana umurambo bakagana ha handi baba basize isanduku, barangiza bakawushyiramo. Mu gihe uwapfuye yari afite ibiro byinshi ku buryo abantu babiri bataterura umurambo, bikorwa na bane.

 

 

Muri iyo sanduku, abo bantu nibo bashyiramo imyenda cyangwa se ibindi umuryango uba wifuza ko byashyinguranwa na nyakwigendera. Ariko basabwa kwemerera umwe mu bagize umuryango ko ari we wafunga isanduku irimo uwapfuye, ariko abikora yambaye uturindantoki. Nyuma isanduku iterwa umuti wica udukoko.

 

 

Ayo mabwiriza avuga ko umuryango uba ukwiriye guhabwa umwanya wo kuririra uwabo witabye Imana.

 

Mu gihe ushyingurwa atagombera gushyirwa mu isanduku nko ku Bayisilamu, abantu babiri nibo baterura umurambo bakawushyira mu modoka iwujyana ku irimbi.

 

 

Iyo ibyo birangiye, muri rwa rugo harongera hagaterwa umuti, ibikoresho bimwe byakoreshejwe byaba ngombwa bigahita bitwikirwa aho. Ba bantu bambaye ya myenda irinda ko umuntu yandura udukoko bayikuriramo aho ariko nabo bakurikije amabwiriza yagenwe.

 

 

Mu gushyira umurambo mu modoka, ababikora bagomba kuba bambaye uturindantoki, ntabwo byemewe ko hagira umuntu wo mu muryango ugenda yicaye iruhande rw’isanduku irimo umurambo.

 

 

Abamanura isanduku mu mva, nabo bagomba kuba bambaye uturindantoki, bagashyingura nk’ibisanzwe, niba ari amasengesho avugwa umuryango ugahabwa umwanya.

Rya tsinda ryagize uruhare mu gushyingura risabwa gusubira ku bitaro rikisukura, hanyuma ya modoka yatwaye umurambo, nayo akaba ariho ijyanwa ikozwa ndetse igaterwa umuti.

 

Buri muntu wese wagiye gushyingura, nawe asabwa gusukura ibiganza bye neza akoresheje umuti wica udukoko.

 

 

Mu Butaliyani, abakora mu bikorwa byo gushyingura, bavuga ko COVID-19 itandukanya umuryango inshuro ebyiri, harimo kuba iyo umuntu ayirwaye aba asabwa kuba ahantu ha wenyine, noneho bikarusha iyo apfuye kuko bwo n’umuryango utemererwa kujya gusezera uwapfuye.

 

 

Massimo Mancastroppa ukora mu irimbi ryo mu Mujyi wa Cremona yagize ati “abantu benshi bo mu muryango badusaba kureba umurambo inshuro ya nyuma. Gusa birabujijwe”.

 

 

Yavuze ko umurambo uba udashobora gushyingurwa mu myenda myiza nyakwigendera yakundaga, ahubwo ko mu guha icyubahiro ubusabe bw’umuryango, bayifata bakayishyira hejuru y’umurambo, ishati cyangwa umupira ku gice cy’igihimba, ipantalo cyangwa ijipo hasi.

 

Uyoboye itsinda rigiye gushyingura, aba agomba gusobanurira neza abo bafatanyije uko igikorwa kigomba gukorwa

RBC, Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima rbc yabwiye itangazamakuru ko kubera ko ari inshuro ya mbere u Rwanda rugize iki kibazo, umuryango wa nyakwigendera wasobanuriwe byimbitse uko igikorwa kigomba kugenda, dore ko ari ubwa mbere Coronavirus itwaye ubuzima bw’umuntu mu Rwanda.

 

 

Mu bigomba kwitabwaho ni isuku, guhana intera hagati y’abantu n’abandi, kwambara udupfukamunwa n’ibindi.

Umuntu wa mbere wahitanwe n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo,  riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru.

 

 

Ku wa 30 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yishwe na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda. Ni umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wageze mu Rwanda arembye.

 

 

Yitaweho n’abaganga ariko aza gupfa kubera ko imyanya ye y’ubuhumekero yari yarangiritse.

 

 

Uyu mugabo yashyinguwe ku wa 31 Gicurasi 2020, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus n’ay’idini ya Islam yabarizwagamo.

 

Ahagana saa Cyenda nibwo umurambo we wagejejwe ku irimbi rya Nyamirambo. Yashyinguwe n’itsinda ry’abantu bari bambaye impuzankano z’umweru, bifunze ahantu hose bijyanye n’ibikoresho bihabwa abita ku barwayi ba Coronavirus.

 

 

Iryo tsinda niryo ryakoze imihango yose yo gushyingura nyakwigendera ariko abamuherekeje bemerewe gushyira itaka ku mva ye. Yasezeweho bijyanye n’imyemerere ya Kiyisilamu yose kuva ku isengesho ryo kumusabira n’uburyo arambikwa mu mva.

 

Itsinda ryamushyinguye ryasoje igikorwa rikurikizaho gutera imiti yica udukoko ahantu hose hashyizwe umurambo wa nyakwigendera ndetse n’imyenda bari bambaye.

 

 

Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 359 banduye, 250 barakize mu gihe 108 bakiri mu bitaro naho umwe yitabye Imana.

 

To Top