Amakuru

Alain Mukurarinda yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma

Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021 iyobowe na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS) harimo Alain Mukurarinda wahawe inshingano y’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ndetse na Emma Claudine Ntirenganya washinzwe Itumanaho akaba asanzwe akora ibiganiro ku Buzima.

Alain Mukurarinda yagaragaye mu rubanza rwa Ingabire Victoire ku ruhande rw’ubushinjacyaha yagiye kandi agaragara mu manza zitandukanye, yigeze kuba umushinjacyaha w’umuvugizi wungirije, kuri ubu akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma ejo ku wa 14 Ukuboza 2021.

Alain Mukurarinda azaba ayobowe na Yolande Makolo akaba yarashyizweho muri Nyakanga 2021. Mukurarinda yaramaze imyaka 6 asezeye by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

Emmanuel Nshimiyimana, na we wahawe inshingano muri OGS yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo akaba n’ukuriye ingengo y’imari (Division Manager and Chief Budget Manager) hamwe na Candy Basomingera wagizwe impuguke ishinzwe ubukangurambaga n’ibirori.

Abandi bahawe inshingano muri RGB, hari Alexis Afrika Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza n’inzego z’Abikorera (JADF), Abdur Aziza Mwiseneza Umuyobozi ushinzwe serivisi y’abagana RGB n’abandi.

Ubwanditsi millecollinesinfos.com

To Top