Ubuzima

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu karere

Itangazo rimaze gutangwa na Gatabazi JMV Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) rimaze gushyira Akarere ka Rubavu muri Guma mu Kare, kubera impamvu z’ikwirakwira rya Coronavirus (Covid-19), utundi turere twahawe amasaha ntarengwa yo kuba bageze mu rugo ni Akarere ka Rutsiro uhereye saa moya (07:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM)

Ni mu gihe hari imirenge imwe n’imwe na yo yahawe amasaha ntarengwa yo kuba yageze mu rugo ari yo Cyanika, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Kivuye na Bungwe ho mu Karere ka Burera hari kandi  Rubaya, Cyumba na Kaniga ho mu Karere ka Gicumbi ndetse na Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe y’Akarere ka Nyagatare, batagomba kujya barenza saa moya (07:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00AM) batari bagera mu rugo.

I

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twubukerarugendo twashyizwe muri Guma mu Karere

byo byemezo byatanzwe na Minaloc bigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa uhereye ejo ku wa kanne ku wa 17 Kamena 2021.

Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana ku wa 12 Kamena 2021, aho yafashe indi myanzuro ikomeye yo kwirinda Covid-19, harimo ko insengero ko zitagomba kujya barenza abantu 30% by’abagomba kuterana, imodoka zitwara abagenzi rusange ntizigomba kurenza abantu 50%, abantu ntabwo bagomba kurenza saa tatu z’ijoro batari bagera mu rugo.

Mu  kazi abakozi ba Leta na bo ntibagomba kurenza 30% ni mu gihe abikorera batagomba kurenza 50%, ubukwe ntibugomba kurenza abantu 30% y’ahantu bagomba guteranira, abashyingura na bo ntibagomba kurenga abantu 30 ku irimbi.

Ayo mabwiriza ajye mu gihe abantu bari bamaze kudohoka, bizera ko Covid-19 yarimaze kugenda igabanuka, ibipimo byagiye bitangwa muri iki cyumweru gishize nibwo imibare y’abayanduye yari yatangiye kugenda izamuka hirya no hino mu turere.

Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza kwirinda bambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kuko ari bwo buryo kugeza ubu coronavirus yanduriramo.

 

To Top