Ubukungu

Aborozi b’inkoko barifuza ko amagi acuruzwa yajyaho ibirango

Bamwe mu borozi b’inkoko batandukanye bo hirya no hino mu gihugu barifuza ko amagi yajya acuruzwa ariho ibirango, byerekana igihe yasohokeye n’igihe azarangirira.

Iyo utembereye hirya no hino ku masoko atandukanye n’ama boutique usanga mu bicuruzwa biba bihabarizwa harimo n’amagi, yewe hari n’abahitamo gushinga amazu ayacuruza yonyine, aho usanga bayaranguza kubajya kuyacururiza, aho basanzwe bakorera, abandi bagahitamo kuyacuruza bayagendana mu ndobo, ibyo akaba ari byo aborozi b’inkoko bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bahera basaba ko amagi nayo yajya agira ibirango byerekana itariki yasohokeye n’igihe azarangirira(MFG $ EXP).

Musabyimana Jean Baptiste umworozi w’inkoko wabigize umwuga wo mu Karere ka Bugesera, we n’abagenzi be bahuriye kukuba borora inkoko zitanga amagi babigize umwuga, bavuga ko kuba amagi asohoka akajya ku masoko atandukanye gucuruzwa ngo bigorana ku baguzi, kuba bamenya igihe ayo magi barimo kugura amaze ku isoko kubera ko nta gihe yerekana aba yarasohokeye mu ituragiro ndetse n’igihe azarangiriza ubuziranenge bwayo, kuko amagi nayo kimwe n’ibindi bicuruzwa yangirika iyo amaze igihe hanze.

Bati “ amagi n’ayo ni igicuruzwa nk’ibindi, rero nkuko aba afite igihe yaturagiwe, iyo amaze igihe hanze atarakoreshwa arangirika hamwe ujya kurigura ku isoko wariteka ugasanga rirasataguritse, cyangwa se wajya kurirya uritonoye rigatonoreka nabi, kuba wasanga yararetsemo amazi n’ibindi.

Ni byiza rero ko hashyirwaho uburyo bwerekana itariki yagereye hanze ndetse n’iyo azarangirira kugira ngo n’ujya kuyagura, kuyarangura amenye ko ibicuruzwa atwaye bifite ubuziranenge, kuko natwe tworora izo nkoko zitanga amagi byajya bidufasha guha aba kiriya bacu ibintu byujuje ubuziranenge”.

Musabyimana Jean Baptiste umuyobozi mukuru w’uruganda ABUSOL Bugesera rworora inkoko z’amagi.

Ibi kandi abihurizaho n’undi na Elisee Mukashefu wo mu Karere ka Musanze, aho we avuga ko kuba amagi akiri mu bicuruzwa bitagira ibirango byerekana igihe bizarangiriza ubuziranenge, biri mu bituma ubuzima bw’abayakoresha buba buri mu kaga, kuko iyo uguze ayo magi amaze igihe ku isoko kandi yakagombye kuba yarangijwe, kubera ko yatakaje ubuziranenge, uwo uyakoresheje na we bishobora kumwangiriza ubuzima, kuko ikintu cyose ukoresheje kandi cyarapfuye cyangiza ubuzima, aho ingaruka zabyo zishobora kuba zaza ako kanya cyangwa se mu gihe kizaza, bakaba bifuza ko Minisiteri ifite mu nshingano Ubuhinzi n’Ubworozi yakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa kuri icyo kibazo kigakemuka.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Uwituze Solange, we avuga ko Urwego rw’aborozi b’inkoko rukwiye kwandikira MINICOFIM ikaba ari yo ibafasha.

Imibare Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize ahagaragara yerekana ko mu 2010 mu Rwanda hari inkoko miliyoni 3,5, naho mu 2016 zari zimaze kugera kuri miliyoni 7,6, umusaruro w’amagi mu 2010 wari miliyoni 80, mu gihe muri 2016 wabaye miliyoni 157,7 z’amagi.

Eric Habimana

 

To Top