Abaturiye irimbi ryahoze rikoreshwa n’impunzi z’Abanyekongo bari bacumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, baratabariza umutekano w’ ibikoresho byubakishijwe imva z’ababo, kuko byugarijwe n’ubujura, bagasaba ubuyobozi gukaza umutekano wabyo no kubaha imibiri ishyinguyemo, bityo n’abafashwe bagahanwa by’intangarugero.
Abatuye mu nkengero z’irimbi rya Karihira riherereye mu Mudugudu wa Karihira, ubusanzwe ryakoreshwaga n’impunzi zari zicumbikiwe mu inkambi ya Gihembe, Bavuga ko batazi abiba n’amasaha bibiraho ibikoresho byubakishije imva zaho, kuko bucya mu gitondo bagasanga ahari hubatse hashenywe bakabifata nko gushinyagurira imibiri y’abashyinguyemo.
Bati “ urabyuka mu gitondo ugasanga imva zirarangaye, ntawamenya igihe bazicukurira n’igihe bibira, ibiba byubakishije ziriya mva, kuko usanga imisaraba, amakaro n’ibindi babikuyeho”.
Karebya Sylvestre Umuyobozi w’Isibo muri uwo Mudugudu wa Karihira yemeza ko ari igikorwa kigayitse bagaragarije inzego zibakuriye ariko kugeza ubu, bisa naho byabuze gikurikirana.
Gahano Rubera JMV Umuyobozi w’Umurenge wa Kageyo iryo rimbi riherereyemo, we avuga ko ayo amakuru ari mashya mu matwi ye.
Kirenga Moses Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi avuga ko yamaganiye kure ibikorwa nk’ibyo, kandi ko bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano gushaka ababigizemo uruhare babiryozwe.
Nta gaciro k’ibimaze kwibwa kazwi, gusa abaturage bavuga ko ibikoresho birimo amakaro, ferabeto, amafoto n’ibindi ari byo byibasiwe cyane, bagasaba umutekano uhoraho wo gusigasira imibiri y’abaruhukiye muri iryo rimbi.
Eric Habimana